Ronaldinho Gaúcho wamamaye muri ruhago yaba agiye kurongora abakobwa babiri icyarimwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 10:28
Yasuwe :
1 1

Ronaldinho, rutahizamu w’Umunya-Brazil ufatwa na benshi nk’uw’ibihe byose wamenyekanye cyane mu makipe ya FC Barcelona, Milan AC na Paris Saint-Germain yaba agiye gushyingiranwa n’abakobwa babiri yari amaze igihe abana na bo mu nzu mu Mujyi wa Rio de Janeiro.

Uyu munyabigwi w’imyaka 38, yasezeye kuri ruhago muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugira ibihe byiza mu makipe atandukanye. Mu rugendo rwe yegukanye igihembo gikomeye cy’Umukinnyi mwiza ku Isi “Ball d’Or” anahesha igihugu cye Igikombe cy’Isi mu 2002.

Dailymail dukesha iyi nkuru yanditse ko Ronaldinho ashobora gushyingiranwa n’abakobwa babiri icyarimwe, Priscilla Coelho na Beatriz Souza bari basanzwe bakundana ndetse banabana mu nzu y’agaciro ka miliyoni eshanu z’amapound iherereye i Rio de Janeiro muri Brazil.

Ubukwe bw’uyu mukinnyi bushobora kuzaba muri Kanama uyu mwaka, akazabukorera mu nzu ye, ahazaba hari abatumirwa bake bo mu miryango ya hafi ye n’iy’abakobwa azarongora.

Amategeko ya Brazil ntiyemerera umugabo kurongora abagore barenze umwe ndetse ni icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka itandatu muri gereza bikaba bivugwa ko Ronaldinho nawe icyo azakora ari umuhango wo gushyingirwa gusa atazabandikisha byemewe n’amategeko.

Ku ikubitiro Ronaldinho yakundanye na Priscilla kuva mu 2012 nyuma mu 2016 aza kongera kubenguka Beatriz, ntiyatandukana n’uwa mbere. Kugira ngo abashimishe, muri wese amugenera amapound angana na 1500 bakoresha uko babyifuza ndetse n’iyo agiye kugura impano abaha izimeze kimwe atabatera amashyari.

Yabasabye kuzamubera abagore anabambika impeta muri Mutarama umwaka ushize gusa mushiki we, Deisi utarishimiye imyitwarire ya musaza we yamaze gutangaza ko atazitabira ubwo bukwe.

Ronaldinho Gaúcho yaba agiye gushyingirwa n'abakobwa babiri basanzwe babana mu nzu
Ronaldo de Assis Moreira w’imyaka 38 ni Ambasaderi wa FC Barcelona yo muri Espagne yubakiyemo izina
Ronaldinho ari mu bakinnyi bahoranaga akanyamuneza mu kibuga. Yahesheje Brazil Igikombe cy’Isi mu 2002

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza