Rtd. Col. Kabagambe yahumurije abafana ba APR FC basabiye umutoza kwirukanwa

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, Rtd. Col. Kabagambe Geoffrey, yahaye abafana igisubizo cyatumye basohoka muri Stade ya Kigali batuje nyuma yo kuvugiriza induru umutoza w’ikipe yabo, umunya-Serbia Zlatko Krmpotić, bamusabira ko yasezererwa nyuma yo gutakaza igikombe ndetse akanatsindwa na Espoir FC bari bakiriye, ibitego 2-1.

Wari umukino wa shampiyona ku munsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma, aho APR FC itari ifite icyo yaharaniraga nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe itsinze Kirehe FC ibitego 4-0 kuri uyu wa Gatanu.

APR FC idafite abakinnyi barimo kapiteni wayo, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, wari ku ntebe y’abasimbura, yatsinzwe ibitego byombi mu gice cya kabiri nyamara ari yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri wasimbuye nyuma y’iminota 45 ibanza.

Ubwo uyu mukino wabereye i Nyamirambo wari urangiye, abafana ba APR FC bari bababajwe n’uko ikipe yabo yitwaye, butse inabi umutoza mukuru, Zlatko Krmpotić, bamuririmbira bati ‘Zlatko out’ n’andi magambo amusaba kuva mu ikipe bamushinja ko yahaye Rayon Sports igikombe cya shampiyona.

Iyi myitwarire yatumye umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu Rtd. Col. Kabagambe amanuka, ava mu mwanya w’icyubahiro yari yicayemo, yambukiranya ikibuga abasanga aho bari bahagaze, abasaba gutuza akabaha igisubizo bagomba gutahana.

Bose bamaze gutuza yabasobanuriye ko ikibazo cy’umutoza ndetse n’imyitwarire y’ikipe muri rusange bakizi kandi bagiye kugishakira umuti mu maguru mashya.

Ati “Ikibazo cy’umutoza ndetse n’imyitwarire y’ikipe muri rusange turakizi, natwe kiratubabaje gusa tubijeje ko tugiye kukibonera umuti bidatinze. Mutahe, kiraza gukemuka bitarambiranye.”

Nyuma y’ayo magambo abafana bahise bataha, aho ku maso yabo byagaragaraga ko banyuzwe.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 62, iza inyuma ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona ku mwanya wa mbere n’amanota 69.

Ikipe y’ingabo z’igihugu izasoza shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2018/19, yakiwa na Police FC mu mukino uzabera ku Mumena tariki ya 1 Kamena saa 15:00.

Abafana ba APR FC bari bariye karungu nyuma yo gutsindwa na Espoir basabiye umutoza kubavira mu ikipe
Bamukurikizaga indirimbo igira iti ''Zlatko out''
Ntibishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara muri iyi minsi
Akiri mu kibuuga Rtd.Col. Geoffrey Kabagambe yabasabye gutuza bakumvikana
Yazaga abasatira
Byabaye ngombwa ko hizizwayo ibyapa byamamarizwaho biba bikkije ikibuga ngo abone inzira
Aza agana aho bari
Yabasabye gucisha macye maze bakumvikana

Bari abafana benshi
Nyuma y'aho yabasabye gusohoka bagataha
Nyuma y'uko bamwemereye bagataha nibwo nawe yatashye
Ikipe ya APR FC yitwaye nabi mu mikino itanu ishize nk'imwe mu ntandaro zo kubura igikombe cya Shampiyona

Amafoto : Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza