Rutahizamu Ismaila Diarra yageze i Kigali gusinyira Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho aje gusinyira Rayon Sports yahozemo mbere yo kujya muri Daring Club Motema Pembe Imana yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Diarra ni rutahizamu wifujwe bikomeye n’Umutoza mushya wa Rayon Sports, Karekezi Olivier nyuma yo kutishimira ubusatirizi afite mbere yo gutangira shampiyona.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Dennis yatangarije IGIHE ko uyu rutahizamu agomba kugera mu Rwanda ndetse niko byagenze kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yasezekaye ku kibuga cy’indege i kanombe azanye n’imitwaro ye yose bigaragara ko gahunda ari ukuguma mu Rwanda.

Diarra yakiniye Rayon Sports mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2015/16 akayitsindira ibitego 14, akanayihesha igikombe cy’Amahoro uwo mwaka atsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mukino wa nyuma bahura na APR FC, byatumye akomeza gukundwa cyane n’abafana na nyuma y’uko yari ayivuyemo.

Kugaruka kwe bishobora gutuma mwene wabo, Alhassane Tamboula wari waje muri iyi kipe uyu mwaka ariko ntiyigaragaze ndetse n’umutoza Karekezi agakomeza kumunenga kuba adashoboye, asezererwa mu gihe undi Tidiane Koné nawe ukomoka muri Mali we ashobora kuzajya akoreshwa gake asimburana na Bimenyimana Bonfils Caleb ukomoka i Burundi.

Biteganyijwe ko Diarra asinya imyaka ibiri muri iyi kipe ndetse akaba ashobora kuzagaragara ku mukino wo kuwa Gatatu Rayon Sports izahuramo na AS Kigali mu irushanwa rya “Agaciro Development Fund”.

Diarra yageze mu Rwanda n'imizigo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza