Rutahizamu Babu Iddi wa Musanze FC yasabye gutandukana na yo ayishinja gukoresha amarozi

Yanditswe na Manzi Rema Jules, N.Kubwimana Janvière
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu ukomoka muri Uganda ukinira Musanze FC, Babu Iddi yandikiye ubuyobozi asaba ko batandukana kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba atumvikana n’umutoza na we akamwihimuraho amwima umwanya mu kibuga ndetse n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi muri iyi kipe adashobora kwihanganira.

Uyu mukinnyi yageze muri Musanze FC muri Nzeri 2017 abanza gukora igeragezwa aryitwaramo neza ahabwa amasezerano ndetse amaze gusinya umutoza Habimana Sosthene yatangarije IGIHE ko ari umwe mu bakinnyi beza uzafasha iyi kipe kwitwara neza.

Yagize ati “Ni rutahizamu mwiza. Yaje mbere akora igerageza tubona yitwara neza kandi yadufasha mu gihe abandi bagize ikibazo. Twatakaje abakinnyi benshi gusa twagombaga gushyiramo abandi.”

Nyamara Iddi ntiyigeze agaragara cyane mu mikino y’iyi kipe ahanini kubera ibibazo afitanye n’umutoza no kuba yaranze gukoresha amarozi nka bagenzi be nk’uko yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi (IGIHE ifitiye kopi) asaba ko bwamurekura akajya kwishakira ikipe ahandi.

Muri iyi baruwa tariki 27 Ukuboza 2017, Iddi yagize ati “Sindi kubona umwanya uhagije wo gukina nk’uko nari mbyiteze. Ibi birandindiza kuko nifuzaga gukora cyane no kwitwara neza kugira ngo nkomeze kwizamurira agaciro ku isoko.”

Yakomeje agira ati “Nzi neza 100% ko umubano hagati yanjye n’umutoza utari mwiza. Kubera iyi mpamvu mbona ari uguta igihe kuko uko nakitanga kose ntabwo azigera abiha agaciro. Ikindi, ndi umuyisilamu nyawe kandi kuba hano amarozi ari itegeko rya buri munsi by’umwihariko ku mikino, siniteguye kuyakoresha bityo sinifuza kugirwaho ingaruka na byo.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye Tuyishime Placide, Umuyoboiz mukuru wa Musanze FC yatangaje ko iyi baruwa ntayo arabona kandi nta kibazo cy’uyu mukinnyi azi bityo nta cyo yabivugaho.

Babu Iddi yageze muri Musanze FC avuye muri Onduparaka FC y'iwabo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza