Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yavunitse bikomeye ashobora kumara igihe adakina

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Yussuf Habimana Rayon Sports iheruka kugura muri Mukura VS yavunikiye mu myitozo igufa ry’akaguru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Nzeri 2017.

Mu gihe iyi kipe itozwa na Karekezi Olivier ikomeje kwitegura shampiyona y’umwaka utaha n’imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund ndetse n’igikombe kiruta ibindi, ikomeje kwibasirwa n’imvune, by’umwihariko muri ba rutahizamu.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere bakoreye kuri Stade ya Mumena, Yussuf Habimana, wari witezweho gufasha iyi kipe hagati mu kibuga no mu busatirizi, yavunitse igufa ry’akaguru k’ibumoso ndetse ashobora kumara amazi atatu hanze y’ikibuga.

Akivunika yahise ajyanwa ku Bitaro bya byitiriwe Umwami Faisal, ashobora no guhita abagwa.

Uyu musore aje yiyongera kuri ba rutahizamu, Bimenyimana Bonfils Caleb nawe waguzwe uyu mwaka kimwe na Tidiane Kone bombi bavunikiye ku mukino wa gicuti iyi kipe yatsinzwemo na Villa SC kuwa Gatandatu, igitego 1-0.

Umutoza Olivier Karekezi n’abo bafatanya bafite akazi gakomeye kuko nubwo Rayon Sports irimo gutakaza abakinnyi ngenderwaho, bagomba kwitabira irushanwa ry’Agaciro Development Fund hagati y’itariki ya 9 na 16 Nzeri.

Habimana wari witezweho kuzafasha Rayon Sports yavunitse bikomeye
Habimana (uwa kabiri) ashobora kumara amezi atatu hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza