Rwatubyaye Abdul yatijwe mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul wari umaze ibyumweru bibiri gusa aguranwe undi mukinnyi muri Colorado Rapids yatijwe mu ikipe yayo iri mu cyiciro cya kabiri ya Colorado Springs Switchbacks FC.

Colorado Rapids ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa internet, yavuze ko uyu myugariro w’imyaka 22, yatijwe muri Colorado Springs Switchbacks FC ikina muri USL Championship kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Tariki ya 8 Gicurasi 2019, nibwo Rwatubyaye wakiniraga Sporting Kansas City muri Amerika, yaguranwe Benny Feilhaber wakiniraga Colorado Rapids mu kibuga hagati.

Icyo gihe, Umuyobozi wa Colorado Rapids, Pádraig Smith, yavuze ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda afite impano ikomeye aho bishimiye kumugira mu ikipe yabo.

Rwatubyaye Abdul wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, yaguzwe na Sporting Kansas City mu mpera za Mutarama uyu mwaka ku bihumbi $50, ayikinira imikino ibiri gusa mbere yo kumutanga muri Colorado Rapids.

Colorado Springs Switchbacks FC yerekejemo, ikina muri USL Championship mu gace k’Uburengerazuba, iri ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma n’amanota umunani mu mikino 10 imaze gukina.

Rwatubyaye yaguzwe na Sporting Kansas City, imutanga muri Colorado Rapids
Colorado Rapids na yo yamutanze muri Colorado Springs Switchbacks FC nk'intizanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza