Rwatubyaye wa Rayon Sports yasobanuye iby’amashusho amugaragaza asomana n’umukobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 03:12
Yasuwe :
0 1

Myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasobanuye ko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asomana n’umukobwa mu buryo budasanzwe, ari we n’umukunzi we Umurerwa Chelina bishimishigaa mu rukundo kandi nta kibazo na kimwe ateje.

Kuri uyu wa Kane nibwo amashusho ya Rwatubyaye arimo gusomana n’umukobwa, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bayabonye batangazwa n’uburyo uyu mukinnyi yasomye umukobwa bari kumwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rwatubyaye yashimangiye ko we n’umukunzi we bishimiraga urukundo rwabo.

Yagize ati “Ni umukunzi wanjye, nta kibazo na kimwe kirimo gusomana, byari ibintu bisanzwe byo kwishimisha. Nta kindi navuga kibiri inyuma, gusa bitewe n’imitekerereze y’abantu buriya buri wese agira uko abifata.”

Rwatubyaye yavuze ko amaze igihe kinini cyane aziranye na Umurerwa, ariko mu mezi atatu cyangwa ane ashize aribwo binjiye mu rukundo nyarwo kandi babanye neza ari nayo mpamvu yo kwishimisha.

Uyu mukinnyi utazakina umukino wa CAF Confederation Cup Rayon Sports izakina na USM Alger mu Cyumweru gitaha kubera atari ku rutonde rw’abo iyi kipe yatanze izakoresha muri aya marushanwa, yavuze ko afitiye icyizere bagenzi be ko bazitwara neza ndetse abaha amahirwe yo kuzava mu matsinda bakajya muri ¼.

Yasabye abafana kwirengagiza ibihe bibi ikipe yaciyemo mu mpera za shampiyona yaje kwegukanwa na APR FC ndetse no kuba itarabashije kubashimisha muri CECAFA Kagame Cup basezerewe muri ¼, bagakomeza kuyishyigikira kuko igifite urugamba rukomeye igomba kurwana yaba mu gikombe cy’Amahoro no muri Confederation Cup.

Amashusho y’umukunzi wa Rwatubyaye mu bihe bitandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza