Rwatubyaye yerekeje muri Colorado nyuma yo kuguranwa undi mukinnyi muri Sporting Kansas City

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul wakiniraga Sporting Kansas City muri Amerika, yamaze kuguranwa na Benny Feilhaber wakiniraga Colorado Rapids mu kibuga hagati. Umuyobozi wa Colorado Rapids, Pádraig Smith yavuze ko uyu mukinnyi w’umunyarwanda afite impano ikomeye aho bishimiye kumugira mu ikipe yabo.

Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22, wari umaze amezi atatu aguzwe na Sporting Kansas City ku bihumbi $50, nta mwanya uhagije wo gukina yabonye nyuma yo kugera muri iyi kipe atinze kubera ibibazo bya Visa ndetse akaza no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe amaze iminsi mike yerekeje muri Amerika.

Umuyobozi wungirije wa Colorado Rapids, Pádraig Smith, yavuze ko iyi kipe ishaka kubakira ku bakinnyi bakiri bato mu bwugarizi, aha ikaze Rwatubyaye Abdul.

Ati "Ibi biradufasha gukomeza gushingira ku bakinnyi bato, bari ku rwego rwiza, bazaguma mu ikipe yacu kandi bijyanye n’intego ikipe ifite. Twishimiye kwakira Abdul muri Colorado, ni umukinnyi ufite impano ikomeye ndetse dushaka kubona atera imbere ari mu ikipe yacu.”

Uyu myugariro wo hagati ukiri muto, yakiniye Sporting Kansas City imikino ibiri, harimo uwo yasimbuye ku munota wa 15 w’umukino n’undi yakinnye iminota 90, asimburwa mu nyongera. Ku wa Kabiri yakiniye ikipe ya kabiri ya Sporting Kansas City (Swope Park Rangers ibarizwa mu cyiciro cya kabiri), ayitsindira igitego cy’intsinzi mu mukino yari yahuyemo na Louisville City FC, ikayitsinda ibitego 3-2.

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ryafunze ku wa Kabiri nijoro, Sporting Kansas City yatangaje ko yamaze kugarura Benny Feilhaber wayikiniye hagati ya 2013 na 2017, akaguranwa Rwatubyaye Abdul werekeje muri Colorado Rapids.

Ubwo yakiniraga Sporting Kansas City, Benny Feilhaber w’imyaka 34, yatsinze ibitego 33, atanga imipira 56 yavuyemo ibindi kuri bagenzi be mu mikino 180.

Colorado Rapids nayo ibarizwa muri shampiyona ya Major League Soccer mu gace k’Uburengarezaba aho iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu mikino 10 imaze gukina, ikaba irushwa amanota umunani na Sporting Kansas City ya 10.

Rwatubyaye Abdul yahawe nimero 14 ku myambaro azajya yambara muri iyi kipe nshya ibamo umunyezamu Tim Howard wamenyekanye cyane mu makipe akomeye nka Manchester United na Everton.

Rwatubyaye wakinnye iminota 164 muri Sporting Kansas City, yaguranwe undi mukinnyi ajya muri Colorado Rapids
Benny Feilhaber w'imyaka 34 yasubiye muri Sporting Kansas City
Tim Howard ni kapiteni wa Colorado Rapids

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza