Rwemarika Félicité ashobora gutungurana mu biyamamariza kuyobora Ferwafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isoze kwakira amadosiye y’abifuza kwiyamamariza kuriyobora, muri manda y’imyaka ine iri imbere aho Rwemarika Félicité ashobora gutungurana mu bahataniye iyi ntebe.

Ku ikubitiro, amatora ya Ferwafa yari ateganyijwe tariki 10 Nzeri 2017, icyo gihe abakandida bahataniraga kuyobora Ferwafa bari Nzamwita Vincent De Gaulle usanzwe kuri uyu mwanya na Mwanafunzi Albert. Yakomwe mu nkokora n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryandikiye FERWAFA ku wa 1 Nzeri 2017, riyimenyesha ko ryakiriye ikirego cy’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda bavuga ko imitegurire yayo itubahirije amategeko.

Nyuma yo kuvugurura ingingo hakanakurwaho inzitizi zashyirwaga ku biyamamaza nk’imyaka bagomba kuba bamaze mu mupira yavuye kuri itatu iba ibiri muri itanu iheruka, iy’amavuko yagizwe kuva kuri 28-70, akanama gashinzwe gutegura amatora kashyizweho mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe hanzurwa ko yimurirwa ku ya 30 Ukuboza 2017.

Ingengabihe nshya y’amatora iteganya ko abiyamamariza kuyobora Ferwafa bagombaga gutangira gutanga kandidatire zabo kuva ku ya 15 Ugushyingo mu gihe biteganyijwe ko iki gikorwa gishyirwaho akadomo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Mu bashobora kugaragara harimo Nzamwita Vincent De Gaulle umaze imyaka ine ayobora umupira w’amaguru mu Rwanda wanagaragaje inyota yo kongera kwiyamamaza kuko na mbere y’uko amatora asubikwa yari yayitanze.

Amakuru agera kuri IGIHE kandi ni uko Itsinda ry’Abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru “Rwanda Football Coalition for Change” ryari ryatanze Mwanafunzi Albert nk’umukandida waryo uyu munsi ritanga Rwemarika Félicité usanzwe ari Visi Perezida wa mbere muri Komite Olempike y’u Rwanda, akaba anashinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA.

Mwanafunzi yari yatanze uyu Rwemarika nk’umwe mu bazahagararira umupira w’abagore mu gihe yari kuba atowe.

Rwemarika mu 2016 wahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore, yagiye agaragaza kenshi ko atishimira uburyo ruhago y’abagore idahabwa agaciro ku ngoma ya De Gaulle agereranyije n’uko iy’abagabo ifatwa.

Rwemalika nk’umwe mu bagize uruhare mu gutangiza umupira w’amaguru w’abagore ashobora kwandika amateka yo kuba uwa mbere utinyutse kwiyamamariza kuyobora Ferwafa.

Ingengabihe y’amatora nyuma y’ibikorwa bikurikira itangwa rya kandidatire:

Hagati ya tariki 29 Ugushyingo n’iya 1 Ukuboza 2017 hazabaho kwiga ku madosiye y’abiyamamaza, mu gihe ku ya 8 Ukuboza hazakirwa ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’Ubujurire naho tariki 11 Ukuboza habeho gutanga urutonde ntakuka rw’abiyamamaza mu gikorwa kizatangira tariki 12 Ukuboza 2017.

Rwemarika Félicité ashobora gutungurana agatanga kandidatire ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda
Ingengabihe y'amatora n'ibikorwa biteganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza