Seninga wa Police FC yikomye abasifuzi atuka n’umukinnyi we

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Police FC yatangiye nabi i Rubavu inyagirwa na Etincelles FC ibitego bitatu kuri kimwe, umutoza Seninga Innocent ashinja abasifuzi kumutsindisha atuka na myugariro Munezero Fiston wahawe ikarita itukura.

Police FC ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse yigaragaje umwaka ushize irangiza ari iya kabiri nyuma ya Rayon Sports. Ibi byatumye iyi kipe y’abashinzwe umutekano yongerera Seninga Innocent amasezerano mashya y’imyaka itatu imugurira abakinnyi bashya nka Nsengiyumva Mustapha, Munezero Fiston, Iradukunda Bertrand n’abandi kugira ngo ahatanire igikombe.

Gusa ku munsi wa mbere yatunguwe na Etincelles FC y’i Rubavu yahoze anatoza mbere yo kujya muri Police FC, imutsinda ibitego 3-1 birimo bibiri bya Kambale Salita Gentil n’icya rutahizamu Kibonke mu gihe Police FC yatsindiwe impozamarira na Iradukunda Bertrand.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, Seninga Innocent mu gahinda kenshi yikomye imisifurire mibi, avuga ko ariyo yakuye abakinnyi be mu mukino gusa agifite icyizere cyo kuzitwara neza uyu mwaka nubwo atangiranye igitutu.

Yagize ati “Navuga ko Etincelles FC imaze kubona ko abasifuzi bari kutugendaho yakinnye isa n’iri hejuru ari nabyo byatumye twe dusa n’abava mu mukino. Etincelles FC yari ku rwego rwiza yego ariko byagizwemo uruhare n’abasifuzi. Abasifuzi uko bitwaye mu mukino byatumye abakinnyi basa n’abashyuha mu mitwe batangira gukina nabi.”

Seninga yirinze gusobanura neza amakosa ashinja abasifuzi ndetse abajijwe ku bijyanye n’ikarita itukura myugariro we Munezero Fiston yahawe yemera ko yari ngombwa ahubwo yagize “ubugoryi” mu kuyihabwa kuko yabanje kwerekwa umuhondo nibura atarimo agerageza gucungura izamu arangije anabwirana nabi n’umusifuzi byatumye ahabwa undi muhondo asohorwa mu kibuga.

Seninga watowe nk’umutoza utanga icyizere muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize yavuze ko kuba atangiye atsindwa ari igitutu kuri we ariko yizeye neza ko abakinnyi be bazagenda bamenyerana uko shampiyona ikomeza kuko n’umwaka ushize atatangiye neza kandi yaje kurangiza ari ku mwanya wa kabiri.

Police FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wabereye i Rubavu
Seninga yavuze ko Myugariro Munezero Fiston yihesheje ikarita y'ubugoryi
Seninga Innocent yikomye abasifuzi avuga ko ari bo bamutsindishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza