Seninga yasabye abakinnyi ba Police FC kutamuha amenyo y’abasetsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Ukwakira 2016 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bitatu ku busa ku mukino ufungura Shampiyona y’u Rwanda 2016/2017, umutoza wa Police FC, Seninga Innocent, yasabye abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Bugesera FC mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo bongere kwigarurira icyizere.

Kuri uyu wa Gatandatu, Police FC ifite akazi katoroshye imbere ya Bugesera FC yitwaye neza ku mukino wa mbere wabereye mu Bugesera inyagira Kiyovu Sports ibitego bitatu ku busa.

Bugesera FC itozwa na Mashami Vincent ni imwe mu makipe yiyubatse nyuma yo gusinyisha abakinnyi bakomeye barimo Mwemere Ngirinshuti wahoze akinira Police FC, Rucogoza Aimable ‘Mambo’ wavuye muri Gicumbi FC, Kwizera Olivier, Bienvenue Mugenzi, Farouk Ruhinda na Iradukunda Jean Bertrand bavuye muri APR FC.

Seninga utoza Police FC yatangaje ko ikipe ye isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yigarurire icyizere ndetse asaba abakinnyi be kugaragaza ko bashoboye.

Ati “Dukeneye amanota atatu. Ku mukino ubanza ntabwo twitwaye neza, Rayon Sports yaraturushije yatsinze ibikwiye. Abakinnyi banjye ntabwo bakurikije neza ibyo nari nabasabye. Muri iki cyumweru twagerageje gukosora amakosa yose yagaragaye ndizera ko ku mukino utaha bitazasubira.”

Police FC ntiyitwaye neza mu mikino itegura shampiyona yaba mu irushanwa rya AS Kigali yasezerewe mu matsinda no mu mikino ya gicuti ariko Seninga avuga ko afitiye abakinnyi be icyizere kandi ko bashoboye ariko bakaba bagomba kubigaragaza imbere ya Bugesera FC kuko n’andi makipe aribwo azatangira kubatinya no kububaha.

Imikino yose iteganyijwe mu mpera z’icyumweru ku munsi wa kabiri wa Shampiyona:

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira 2016

- AS Kigali vs Marines (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016

- Kirehe FC vs Sunrise FC (Kirehe)

- Espoir FC vs Rayon Sports FC (Rusizi)

- Police FC vs Bugesera FC (Kicukiro)

- Mukura Victory Sports vs Etincelles FC (Huye)

Ku Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2016

- Gicumbi FC vs APR FC (Stade ya Kigali)

- Kiyovu Sports vs Amagaju FC (Mumena)

- Musanze FC vs Pépinière FC (Nyakinama)

Seninga Innocent yasabye abakinnyi ba Police FC kwerekana ko bashoboye batsinda Bugesera FC
Abakinnyi ba Police FC basabwe kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Bugesera FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza