Sibomana Abouba yahishuye ibitaramenyekanye byaberaga imbere muri Rayon Sports mu 2013

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Gicurasi 2017 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports, Sibomana Abouba, niwe mukinnyi rukumbi uri muri iyi kipe wanayikiniraga ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona mu 2013 ku itariki nk’iyi mu 2013.

Mu gihe Rayon Sports ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, IGIHE yaganiriye na Sibomana, umukinnyi umwe rukumbi wari muri iyi mu myaka ine ishize.

Sibomana ni umwe mu bakinnyi bakuru, bafite inararibonye muri Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya 2013, icya 2014 kikamuca mu myanya y’intoki. Yavuye muri iyi kipe ikomoka mu Majyepfo y’igihugu ajya gukina muri Kenya muri Gor Mahia kuva mu 2015 ariko aza kuyivamo mu ntangiriro za 2017 agaruka muri Rayon Sports.

Yatangaje byinshi abantu batigeze bamenya byaberaga imbere muri Rayon Sports mu mwaka iyi kipe yakozemo amateka ikava ku mwanya wa nyuma iyobowe n’Umufaransa Didier Gomes da Rosa nk’umutoza, Murenzi Aboudallah nka Perezida na Fuadi Ndayisenga nka kapiteni, ikegukana igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka icyenda idakoraho.

Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Sibonama Abouba:

IGIHE: Itariki ya 15 Gicurasi ikwibutsa iki mu bijyanye n’umwuga wawe wo gukina umupira w’amaguru?

Sibomana: [abanje gutekereza gato aramwenyura] hahahaha… nibwo twatwaye igikombe cya shampiyona ndabyibuka cyane nibwo twatsinze Musanze FC.

IGIHE: Ni umunsi usobanuye iki kuri wowe?

Sibomana: Kuri njye ni umunsi uvuze byinshi. Nari ntwaye igikombe cya shampiyona cya mbere birumvikana ni ibigwi biba byiyongera. Ikindi kinakomeye, ikipe yacu yari imaze igihe kinini cyane idatwara igikombe, ni ibyishimo kuri twe twabashije kubikora.

IGIHE: Uriya mwaka Rayon Sports yari yatangiye nabi ariko murazamuka kugeza mutwaye igikombe, ubundi imbaraga nka ziriya mwazikuye ku ki?

Sibomana: Ngira ngo urabyibuka ko muri iriya minsi aribwo twari twimukiye i Nyanza tugiye kuba hamwe. I Kigali ubuzima ntibwari bwiza ariko kwimuka tukaba hamwe byatumye tugirana ubumwe budasanzwe.

Ikindi, twari dufite umutoza watwumvaga, ukunda abakinnyi, abayobozi nabo bari nk’abavandimwe noneho hakiyongeraho n’aba bafana ba Rayon Sports batajya bacika intege niyo bitagenda neza.

Sibomana Abouba kuri ubu afite imvune ishobora kuzatuma atagaragara mu mikino isigaye muri Rayon Sports

IGIHE: Akenshi aho abakinnyi bateraniye usanga harimo ingeri zitandukanye. Abatuje cyane, abatera urwenya buri munsi n’abandi. Tubwire mu macumbi i Nyanza mwe byabaga bimeze bite kiriya gihe?

Sibomana: [Aseka] Navuga ko izo ngeri natwe twari tuzifite. Gusa abakinnyi benshi wasangaga batuje, niyo twabaga twavuye mu kibuga buri wese yabaga atekereza aho twakongera imbaraga kugira ngo n’umukino utaha tuzawutsinde. Umukinnyi wadusetsaga kenshi, agatera urwenya ni umuzamu Bikorimana Gerald, yagiraga urwenya cyane ariko tukamukunda.

IGIHE: Ni iki mwaganiraga mbere yo kwinjira mu kibuga?

Sibomana: Ubundi wasangaga abakinnyi basatira izamu yaba Cedric [Amiss], Kambale [Salita Gentil]…bazaga kutubwira twe dukina inyuma bati ‘Uyu munsi mwihangane mudufungire neza ntitwinjizwe igitego natwe turakora ibishoboka dutsinde nibura amafaranga [agahimbazamusyi] badutegeye tuyarye’.

IGIHE: Agahimbazamusyi kanganaga gute?
Sibomana: Twabonaga ibihumbi 25 iyo twabaga twatsinze kimwe ku busa. Noneho uko tuzamutse mu bitego buri kimwe kibakarirwa ibihumbi 10, ni ukuvuga ibitego 2-0 twahabwaga ibihumbi 35 ariko iyo twinjizwaga igitego hahitaga havaho ibihumbi 10 niyo mpamvu buri gihe twarwanaga no gutsinda tutinjijwe igitego na kimwe.

IGIHE: Mwabaga i Nyanza mu Karere kayoborwaga na Murenzi Abdallah wari na Perezida w’ikipe. Ubundi yabasuraga kangahe ku munsi, ni ikihe kintu yakundaga kubabwira?

Sibomana: Urebye meya yazaga adufitiye ubutumwa bwo kudukomeza. Kenshi iyo twabaga twitwaye neza hari nubwo agahimbazamusyi yakazamuraga. Yadusuraga kenshi tukaganira, akatwibutsa agaciro ka Rayon Sports ku buryo n’abatari babizi bamenya ikipe bakinira n’ibyo basabwa gukora.

Yamenyaga buri kibazo dufite mu mwiherero akagikemura vuba ari nabyo bintu mushimira cyane. Yari umuyobozi mwiza cyane abakinnyi bose twaramukundaga.

IGIHE: Ni iki wibuka ku mutoza Didier Gomes wabatozaga kiriya gihe?

Sibomana: Gomes ni umutoza mwiza, mwiza cyane. Yikundiraga wa mukino wo hasi kandi wihuta. Yakundaga intsinzi cyane nubwo nta mutoza utayikunda ariko we yaje nta zina rikomeye afite agerageza kubanza kurema umwuka mwiza mu bakinnyi akatwumva natwe turamukunda.

Ikindi nubwo yaje atazwi ariko yari azi gutoza pe! Ibintu yakoze mu cyumweru cya mbere byatumye twese nta muntu umuzanaho umutwe ufunze. Ntabwo twabanaga kuri hotel, yabaga ku yindi yari hafi aho ariko kenshi yabaga yaje kudusura tugatera urwenya ariko twajya mu kibuga byose bigasigara inyuma.

IGIHE: Ni uwuhe mukinnyi mwakinanye muri iriya kipe wagusigiye byinshi umwibukiraho ubu?

Sibomana: Abakinnyi bose bari abantu bazi kubana. Gusa hari abantu nka Usengimana Faustin twabanaga mu cyumba kimwe i Nyanza. Ni umuntu uzi kubana ariko utuje cyane, nta mukinnyi utaramukundaga.

Amiss Cedric we mwibukira ku mupira we akina. Ni umukinnyi ntabona uko mvuga. Mbese umupira akina ni impano Imana yamwihereye ntabwo ari uwo yize ahantu runaka. Iyo twajyaga ku kibuga kibi yabaga ari wa Cedrick uzi, ku kibuga cyiza yabaga ari wa wundi ushimisha abafana kandi agakora itandukaniro.

Kapiteni Ndayisenga Fuadi we ni umuyobozi wabivukanye. Hari ubwo yakoreshaga inama y’abakinnyi atari ukuvuga ngo ubuyobozi bw’ikipe bwabimusabye. Twese tukicara akatubwira uko tugomba kwitwara, ibyo dukosora natwe tukamubwira nk’ikibazo dufite akakigira icye kandi akaruhuka gikemutse.

Abouba asobanura Cedric nk'umwe mu bakinnyi bakinanye ufite impano

IGIHE: Nk’umukinnyi rukumbi usigaye muri Rayon Sports ya 2013, tugereranyirize iyo kipe n’iy’uyu mwaka?

Sibomana: Rayon Sports y’ubu abana b’Abanyarwanda nibo bahabwa umwanya cyane. Harimo n’abanyamahanga bakomeye nka Kwizera Pierrot ariko iyo urebye usanga ishingiye cyane ku bana bakiri bato b’Abanyarwanda bitandukanye na 2013 yarimo abanyamahanga benshi ari nabo bakomeye cyane.

Abakinnyi 11 bakiniye Rayon Sports umukino yatwariyeho igikombe tariki 15 Gicurasi 2013 itsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa cya 1-0 Amiss Cedric n’aho basigaye bakina.

Umuzamu Bikorimana Gérard (Bugesera FC), Sibomana Abouba (Rayon Sports), Nizigiyimana Kharim Abdoul (Gor Mahia, Kenya),Usengimana Fautsin (APR FC), Tuyizere Donatien Jojoli (yahagaritse gukina), Johnson Bagoole (Sofapaka, Kenya ), Hategekimana Aphrodis uzwi nka Kanombe (Ports, Djibouti), Ndayisenga Fuadi (SC Villa, Uganda), Mwiseneza Djamal (APR FC), Amiss Cedric (Uniao da Madeira ,mu cyiciro cya kabiri muri Portugal ) na Kambale Salita Gentil (Etincelles FC)

Abakinnyi 11 bakinnye na Musanze FC mu 2013: (Uhereye ibumoso) Usengimana, Jojoli, Cedric, Kambale, Nizigiyimana, Bagoole, Sibomana, Mwiseneza, Ndayisenga, Hategekimana na Bikorimana usutamye imbere

Muri uwo mwaka Rayon Sports yatsinzwe imikino itatu ifungura shampiyona harimo uwa Amagaju FC, AS Kigali na La Jeunesse. Nyuma yatsinze imikino ibiri ukurikiyeho wa Mukura FC irawutsindwa.

Iyo kipe yitwaye neza mu mikino yindi yose yakurikiyeho iza kongera gutsindwa umukino wa nyuma wa shampiyona na Espoir FC gusa yari yaramaze gutwara igikombe.

Uko byari byifashe ku itariki nk’iyi mu 2013

Abafana n'abakinnyi bateruye umutoza wari ubagejeje ku gikombe bari bamaze igihe banyotewe
Abafana ba Rayon Sport bari buzuye Stade Amahoro, banejejwe no kuba ikipe yabo itwaye igikombe nyuma y'imyaka 9
Abouba asobanura Cedric nk'umwe mu bakinnyi bakinanye ufite impano
Mu mihanda inyuranye ya Kigali, abafana bagendaga baririmba Rayon Sport
Amiss Cedric yari yagoye ba myugariro ba Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza