Sibomana Patrick ‘Pappy’ yerekeje muri Yanga SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’ibumoso mu kibuga ukina asatira izamu, Sibomana Patrick ‘Pappy’ wakiniraga Mukura Victory Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Sibomana Patrick yerekeje muri Tanzania kumvikana n’iyi kipe imaze kwegukana ibikombe byinshi, 27 bya shampiyona ya Tanzania.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yamaze kwemeranywa na Yanga SC kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere, aho biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Patrick Sibomana yerekeje muri Mukura Victory Sports mu ntangiriro za Gashyantare ku masezerano y’amezi atandatu, ni nyuma y’uko yari amaze amezi make atandukanye na Shakhtyor Soligorsk yakiniraga muri Belarus.

Nyuma yo kugorwa n’uko ari mu bakinnyi bahinduye amakipe igihe cyo kugura cyararenze, Pappy yakiniye Mukura Victory Sports bwa mbere ubwo yahuraga na APR FC ku munsi wa 21 wa shampiyona, kuri ubu akaba yari amaze kuyitsindira ibitego bine.

Sibomana Patrick yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Asanzwe kandi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Yanga SC yerekejemo, yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Simba SC ikinamo abanyarwanda; Meddie Kagere na Haruna Niyonzima wakiniye Yanga SC igihe kitari gito.

Sibomana Patrick yamaze kugurwa na Yanga SC
Pappy yatsindiye Mukura Victory Sports ibitego bine mu mikino umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza