Sibomana Patrick wifuzwaga na Rayon Sports agiye kwerekeza i Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Sibomana Patrick Pappy usanzwe akinira APR FC wifuzwaga na Rayon Sports, agiye kujya i Burayi mu byumweru bibiri biri imbere gukomeza ibiganiro n’ikipe ya AFC Tubize yo mu Bubiligi imaze iminsi imurambagiza.

Sibomana Patrick yari amahitamo ya mbere ya Rayon Sports nk’umusimbura wa Dominique Nshuti Savio wamaze kwerekeza muri AS Kigali.

Nubwo uyu mukinnyi nawe yagiye aca amarenga ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Mbere, Sibomana yavuze ko yamaze kwanzura kujya i Burayi.

Yagize ati “Ubu ikindi mu mutwe ni ukujya mu Bubiligi ahari amakipe amaze iminsi anyifuza; nzagenda mu byumweru bibiri biri imbere.”

Sibomana yongeyeho ko kongera gukina mu Rwanda byashoboka ari uko iby’i Burayi bipfuye nubwo abona ko bifite amahirwe menshi kugeza ubu akurikije ibiganiro arimo kugirana nabo.

Sibomana ntahakana ko yaganiriye kenshi n’abayobozi ba Rayon Sports kugira ngo ayerekezemo ariko bakagira ibyo batumvikanaho byatumye adahita ayisinyira.

Uyu ni umwe mu bakinnyi batigeze babona umwanya uhagije wo gukina muri APR FC mu mwaka ushize.

Rayon Sports yashakaga kumukuramo nyuma ya myugariro wo ku ruhande Rutanga Eric yamaze kuvanamo.

Sibomana Patrick Papy aramutse yerekeje muri AFC Tubize yaba asanzeyo undi Munyarwanda uyikinamo, Nirisarike Salomon wayigezemo umwaka ushize avuye muri Sint-Truidense nayo yo muri icyo gihugu.

Sibomana ni umwe mu bakinnyi batakinnye kenshi muri APR FC muri shampiyona iheruka
Sibomana Patrick Pappy yatangaje ko agiye kwerekeza i Burayi nubwo yifuzwaga na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza