Sibomana Patrick yahise avunikira bikomeye i Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Kanama 2017 saa 08:30
Yasuwe :
1 0

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Sibomana Patrick “Pappy” ukinira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus yagize imvune ikomeye izatuma amara amezi abiri adakandagira mu kibuga.

Sibomana yavunitse kuri iki Cyumweru mu mukino ikipe ye yakinaga na Dinamo Brest ukaba warangiye inganyije ibiteg 2-2. Uyu mukino wari uwa kabiri akiniye Shakhtyor Soligorsk kuva yayisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sibomana yavuze ko muri uyu mukino yagiye gucenga umukinnyi bari bahanganye noneho asanga yamuteze akaguru amukandagira ku kirenge igufa ricikamo kabiri.

Yavuze ko nyuma yo guca mu cyuma, abaganga bamubwiye ko azamara amezi abiri hanze y’ikibuga nyuma, nyuma akabona gutangira imyitozo yoroshye.

Nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona, iyi kipe ya Sibomana Patrick ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 44 ikurikiwe na Dinamo Minsk ifite 43 naho BATE Borisov isanzwe izwi cyane kuko ikina amarushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.

Sibomana Patrick yagize imvune ikomeye
Sibomana Patrick (wambaye 12) mu cyumweru gishize yafashije ikipe kubona amanota atatu
Ifoto yo kwa muganga igaragaza imvune ya Sibomana Patrick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza