Simba SC na Aigle Noir zikuye muri CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Simba SC yo muri Tanzania ikinamo abanyarwanda Meddie Kagere na Niyonzima Haruna ndetse na Aigle Noir yo mu Burundi, yombi zamaze gutangaza ko zitazitabira CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu kwezi gutaha.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa ritegurwa inkunga na Perezida Kagame ku nshuro ya gatandatu guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.

Simba SC ikinamo Kagere Meddie na Haruna Niyonzima yavuze ko itazitabira iri rushanwa kubera igihe gito ifite cyo kwitegura umwaka utaha w’imikino byongeye bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi bazaba bari mu gikombe cya Afurika mu Misiri nk’uko yabitangarije ubuyobozi bwa CECAFA n’abafana bayo.

Iti” Turashaka kumenyesha abafatanyabikorwa bacu n’abafana muri rusange ko tutazitabira CECAFA Kagame Cup. Impamvu yatumye tutitabira iri rushanwa ni uko dufite igihe gito cyo kwitegura umwaka utaha w’imikino.”

Indi kipe yatangaje ko itazirabira CECAFA Kagame Cup ni Aigle Noir yo mu Burundi, yo yatangaje ko yari yamaze gupanga kwitegurira umwaka utaha w’imikino muri Uganda na Tanzania bityo ikaba itazabasha kwitabira iri rushanwa.

CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka yatumiwemo amakipe nka Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe zo muri Congo Kinshasa ndetse na Yanga SC yo muri Tanzania.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati birimo: u Rwanda, Kenya, Burundi, Djibouti, Eritrea, Sudan, Somalia, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Uganda, Tanzania na Zanzibar.

Simba SC yatwaye shampiyona ya Tanzania na Aigle Noir ifite iy'u Burundi ntabwo zizakina CECAFA Kagame Cup 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza