Tanzania yatangiye kwitegura guhura n’u Rwanda mu gihe umutoza w’Amavubi akiri i Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Werurwe 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umutoza mushya w’Amavubi, Antoine Hey atarerekwa ikipe azatoza ndetse akaba yaramaze gusubira i Burayi, igihugu cya Tanzania kigomba guhura n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) cyamaze guhamagara abakinnyi 26 bagomba kwitegura uwo mukino.

Mu gushaka amakipe abiri azahagararira Akarere ka Afurika y’uburasirazuba muri CHAN 2018 izabera muri Kenya, u Rwanda ntiruzakina mu ijonjora ry’ibanze rizahuza amakipe y’ibihugu bya Sudani y’Epfo na Somalia.

Ruzatangira gukina mu ijonjora rya kabiri rucakirana na Tanzania tariki 14 Nyakanga uyu mwaka mu mukino ubanza uzabera Dar es Salaam naho uwo kwishyura ubere i Kigali tariki 21 uko kwezi.

Mu rwego rwo gutegura uyu mukino, umutoza wa Tanzania Salum Mayanga yamaze guhamagara abakinnyi 26 bagomba kwitabira umwiherero uteganyijwe gutangira hakiri kare ukazanitabirwa n’abakina i Burayi barimo Mbwana Samatta wa Genk mu Bubiligi na Thomas Ulimwengu wa AFC Eskilstuna mu Busuwisi kugira ngo bafashe bagenzi babo b’imbere mu gihugu kwigirira icyizere no kubamenyereza.

Mu gihe Tanzania yahamagaye abakinnyi, umutoza uherutse kwemezwa ko ari we uzatoza Amavubi, Umudage Antoine Hey ntarerekwa Abanyarwanda ndetse n’ikipe azatoza ntarayimenya, kuri ubu akaba yaragiye i Burayi nk’uko Umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper yabitangarije IGIHE.

Ati “Ntabwo igihe umutoza azerekanwa akanatangira inshingano ze kiramenyekana. Hari ababishinzwe kandi bari kubyigaho ariko ndibaza ko vuba aha azerekanwa. Kuri ubu yabaye asubiye i Burayi, ntabwo akiri hano.”

Byari byitezwe ko nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mukuru w’Amavubi, uyu mugabo watoje Lesotho, Gambia na Liberia azatangira gukurikirana imikino itandukanye ya shampiyona y’u Rwanda kugira ngo abashe kubona abakinnyi ashobora kuzifashisha mu marushanwa mpuzamahanga gusa akaba yarahise ajya i Burayi.

Muri iyi nzira yo gushaka itike yo kujya muri Kenya, u Rwanda rufite akazi gakomeye kuko nirubasha gusezerera Tanzinia ruzahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Uganda, Somalia na Sudani y’Epfo na yo niruyitsinda rubone kwizera kwerekeza muri iri rushanwa.

CHAN iheruka yabereye mu Rwanda, aho Amavubi yatozwaga na Jonathan Mckinstry yabashije kugera muri ¼ asezererwa na Congo Kinshasa yaje no kwegukana iki gikombe.

Antoine Hey yasubiye i Burayi ateretswe Abanyarwanda n'ikipe azatoza
Muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, Amavubi yagarukiye muri 1/4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza