00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyisenge Jacques ntiyakoze imyitozo ya mbere ya APR FC muri Tunisia (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa APR FC, Tuyisenge Jacques, ntiyagaragaye mu myitozo ya mbere iyi kipe yakoreye muri Tunisia mu gihe yitegura kwakirwa na Étoile Sportif du Sahel ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021.

Umukino ubanza wabereye i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

APR FC yahagurutse i Kigali ku wa Kabiri saa Moya z’umugoroba, yageze i Tunisia ku wa Gatatu.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ukwakira 2021, ni bwo iyi kipe y’Ingabo yakoze imyitozo ya mbere i Tunis mu gihe ku wa Gatanu, izerekeza i Monastir ahazabera umukino ku wa Gatandatu.

Tuyisenge Jacques utarasoje umukino ubanza kubera ikibazo cy’umutsi yagize mu gice cya kabiri, ntiyakoranye n’abandi imyitozo, ahubwo yari yambaye inkweto zisanzwe.

Nyuma y’uyu mukino wabaye ku wa 15 Ukwakira 2021, hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi ameze neza, ariko akaba yaragombaga kubanza kunyura mu cyuma mbere yo kwerekeza muri Tunisia.

Ku wa Gatandatu, APR FC izaba isabwa gutsindira muri Tunisia cyangwa kuhanganyiriza hejuru y’igitego kimwe kugira ngo yizere kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

Gusezererwa kwayo bizatuma yisanga mu makipe azajya gukina ijonjora rya nyuma ritanga amakipe ajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

APR FC yakoreye imyitozo ya mbere i Tunis mu gihe izakinira i Monastir
Myugariro Omborenga Fitina mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Niyomugabo Claude ukina inyuma ibumoso
Manishimwe Djabel watsindiye APR FC mu mukino ubanza, ashoreye umupira
Mugisha Bonheur ukina hagati, imbere ya ba myugariro yakoze imyitozo
Kwitonda Alain ni umwe mu bari gukina imikino Nyafurika ku nshuro ya mbere
Karera Hassan ukina mu mutima w'ubwugarizi
Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati akomoka muri Tunisia
Ishimwe Jean Pierre ategerejweho kwigaragaza mu izamu nk'uko byagenze i Kigali
Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, akoresha imyitozo ya mbere muri Tunisia
Mugunga Yves yitezweho kuba kimwe mu bisubizo mu busatirizi bwa APR FC
Kapiteni wa APR FC, Tuyisenge Jacques, ntiyakoranye n'abandi imyitozo nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ubanza
Ruboneka Jean Bosco ahanganiye umupira na Nsabimana Aimable

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .