U Bufaransa: Umusifuzi yakubise umukinnyi anamuha ikarita itukura (Video)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 10:51
Yasuwe :
3 0

Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa wahuzaga Nantes na Paris Saint-Germain kuri iki Cyumweru, Umusifuzi yakoze agashya akubita umukinnyi umugeri hagati mu kibuga ahita anamuha ikarita itukura.

Muri uyu mukino warangiye Nantes yakiniraga imbere y’abafana bayo itsinzwe na Paris Saint-Germain kimwe ku busa cya Angel Di Maria ku munota wa 12, umusifuzi Tony Chapron w’imyaka 45 umaze isaga 20 akora uyu murimo nk’uwabigize umwuga, yakoze agashya akubita myugariro Diego Carlos wa Nantes umugeri arangije amuha ikarita itukura amusohora mu kibuga.

Carlos ukomoka muri Brazil yari yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 30. Umukino ugeze mu minota ya nyuma PSG yazamukanye umupira wihuta cyane ishaka igitego cya kabiri, uyu mukinnyi yiruka ashaka gukiza izamu rye agwa ku musifuzi mu buryo bw’impanuka. Umusifuzi yahise amukubita umugeri nyuma anamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita amusohora mu kibuga.

Nyuma y’umukino, Umuyobozi wa Nantes, Waldemar Kita, yavuze ko ibyo umusifuzi yakoze ari amahano anasaba ko yafatirwa ibihano bikomeye birimo guhagarikwa mu gihe cy’amezi atandatu adasifura.

Aganira n’ikinyamakuru L’Equipe yagize ati “Nabonye ubutumwa bugufi burenga 20 bw’abantu bo hirya no hino ku Isi bambwira bati uyu musifuzi arasekeje. Muragira ngo njye mbabwire iki kindi? Ngize byinshi mvuga nazahamagarwa n’akanama gashinzwe imyitwarire. Nta burenganzira dufite bwo kuvuga ibyo dushaka.”

Yakomeje agira ati “Gusa ni amahano kubona ibintu nka biriya. Gutanga ikarita itukura ku mukinnyi utagize icyo akora. Ubu turi he? Akwiriye gusubira ku ishuri […] Byansekeje umukino urangiye. Sinari nakabonye ibintu nk’ibi kuva nabaho. Akwiriye guhagarikwa amezi atandatu.”

Uyu muyobozi yavuze ko hatagize igikorwa byashyira Shampiyona y’u Bufaransa mu kaga kuko igaragaramo ibintu bimwe na bimwe byo mu marushanwa y’abakina bishimisha.

Gutsinda uyu mukino byafashije PSG iri ku mwanya wa mbere kugira amanota 53 irusha AS Monaco ya kabiri amanota 11 mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 20.

Umusifuzi Tony Chapron akubita umugeri myugariro wa Nantes
Umusifuzi Tony Chapron aha Diego Carlos ikarita itukura

Kanda hano ubone video y’uburyo uyu musifuzi yakubise umukinnyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza