U Bwongereza bwakandagiye muri ½ cy’Igikombe cy’Isi bwa mbere mu myaka 28 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 08:00
Yasuwe :
1 0

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza “Three Lions” yageze mu mikino ya ½ cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya isezereye Suède ku bitego bibiri ku busa mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nyakanga 2018.

Iki gihugu gifite shampiyona iri ku isonga mu zikunzwe ku Isi, cyakatishije iyi tike nyuma y’imyaka 28 kidakandagira mu mikino ya ½ y’Igikombe cy’Isi.

Mu mukino warebwe n’abafana 39 991 bari buzuye muri Stade ya Samara Arena, u Bwongereza bwawutangiye busa n’ubwawihariye ndetse ku munota wa 30, Harry Maguire abutsindira igitego cy’umutwe cyavuye kuri koruneri yari itewe na Ashley Young.

Icyizere cya Suède cyo gukomeza cyarangiye ku munota wa 59 ubwo Dele Alli ukinira Tottenham Hotspur yashyiragamo igitego cya kabiri, cyatumye abafana ibihumbi b’u Bwongereza batangira kwizera intsinzi.

Alli yanditse amateka y’umukinnyi muto w’u Bwongereza watsindiye igihugu cye mu Gikombe cy’Isi ku myaka 22 n’iminsi 87, inyuma ya Michael Owen wabikoze afite imyaka 18 n’iminsi 190 ubwo “Three Lions” yakinaga na Romania mu 1998.

Mbere y’uyu mukino, David Beckham wahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe y’u Bwongereza na Zlatan Ibrahimović wabaye rutahizamu w’ibihe byose wa Suède, bateze ibyo buri umwe azagurira undi bitewe n’ibiva muri uyu mukino.

Ibitego bitandatu muri 11, u Bwongereza bwinjije Suède byari iby’umutwe, byatsinzwe n’abakinnyi barimo Sol Campbell, Steven Gerrard, Gareth Barry, Andy Carroll, Harry Maguire na Dele Alli.

U Bwongereza bumaze gutsinda ibitego 10 mu mashoti 13 yagannye mu izamu mu Gikombe cy’Isi 2018.

Uyu mukino wanditse amateka kuko uri mu yarebwe cyane aho mu Bwami bw’u Bwongereza abafana barenga miliyoni 32 bari basazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona ikipe ya bo yandika amateka yaherukaga mu 1990.

Umusifuzi w’Umuholandi Bjorn Kuipers yasoje umukino u Bwongereza buyoboye n’ibitego 2-0 bugera muri ½ aho buzahura n’ikipe irokoka hagati ya Croatia n’u Burusiya mu mukino ukinwa saa 20h00.

Umukino wa mbere wa ½ uzahuza u Bufaransa “Les Bleus” n’u Bubiligi “Les Diables Rouges.”

Amakipe yombi yinjira mu kibuga mbere y'umukino warebwe n'abafana 39 991
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Bwongereza
Harry Maguire (6) ni we wafunguye amazamu ku munota wa 30 w'umukino
U Bwongereza bwakandagiye muri ½ cy’Igikombe cy’Isi bwa mbere mu myaka 28
Dele Alli atsinda igitego cya kabiri
Gareth Southgate utoza u Bwongereza yari afite ibyishimo by'ikirenga
Abafana b'u Bwongereza bari bizihiwe no kubona ikipe yabo itsinda
Abafana b'u Bwongereza bongeye kubona ikipe y'igihugu ikandagiza ikirenge mu mikino ya 1/2
Gary Cahill ukinira Chelsea n'umugore we Gemma Acton nyuma y'umukino
Harry Kane yahuje urugwiro n'abafana b'u Bwongereza
Henderson wa Liverpool yari ateruye umwana we yamaranye igihe kirekire
Jordan Henderson n'umuryango we mu byishimo nyuma yo kugera ku mukino wa 1/2
Kapiteni w'u Bwongereza Harry Kane, umuryango we n'inshuti ze bari bafite ibyishimo
Uhereye ibumoso: Kyle Walker, Fabian Delph, Danny Rose na Raheem Sterling mu rwambariro nyuma y'umukino
Umunyezamu w'u Bwongereza, Jordan Pickford ni we wabaye umukinnyi w'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza