U Rwanda na Algeria: Antoine Hey yishimiye guhangana n’uwo yahoze afana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu, Amavubi arakina umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo kwerekeza muri CHAN 2018, aho ari buhangane na Algeria itozwa na Rabah Madjer wahoze ari umwe mu bakinnyi b’icyitegererezo ba Antoine Hey.

Nyuma yo gukina imikino ibiri ya gicuti harimo umwe wa Sudani utarabashije kurangira kubera imirwano ku wa Gatandatu n’undi wa Nambia warangiye ari igitego 1-1 ku Cyumweru, Amavubi yitegura kwitabira CHAN 2018 arakina umukino wa gatatu ari na wo wa nyuma kuri uyu wa Gatatu ahanganye na Algeria saa 14:30’ z’i Tunis muri Tunisia aho ari mu mwiherero arizo saa 15:30’ z’i Kigali.

Iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru ntikiri muri 16 bizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kuko cyasezerewe na Libya mu gushaka itike byanatumye gisezerera Umunya-Espagne Luis Lucas Alcaraz González wagitozaga gishyiraho umwenegihugu, Mustapha Rabah Madjer wakibereye umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse akina no ku mugabane w’u Burayi mu makipe nka FC Porto.

Mbere y’uyu mukino, Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye ihagaze, uko imyitozo yagenze muri rusange ndetse no kuba nta bibazo by’imvune birimo.

Yavuze ko ari icyubahiro kubasha gukina n’igihugu gikomeye nka Algeria ariko yizeza abafana ko we n’abakinnyi ayoboye biteguye gukora cyane bakabona umusaruro mwiza uzanabafasha kwiyongerera icyizere mbere yo gutangira CHAN.

Ati “Tugiye guhura n’ikipe nziza ya Algeria. Bafite umutoza mushya, Rabah Madjer, umwe mu bo nakuze mfata nk’ibyitegererezo byanjye. Bafite inararibonye kurusha abakinnyi bacu ariko turashaka kwerekana umukino mwiza duhanganye nabo ndetse tukabereka ko bakoze amahitamo meza kwemera gukina n’u Rwanda mu mukino wa mbere wa gicuti ku mutoza wabo mushya ntibahitemo imwe mu bandi makipe atandukanye ari gukorera umwiherero muri Tunisia.”

Uyu mutoza wa Algeria afite amateka akomeye arimo kuba ariwe wahesheje FC Porto igikombe cya mbere cya UEFA Champions League mu 1987 ku gitego cye yatsinze Real Madrid ku mukino wa nyuma arangiza n’uwo mwaka ari rutahizamu uhiga abandi muri iryo rushanwa muri rusange.

Yafashije Algeria kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, CAN mu 1978, yegukanye shampiyona eshatu za Portugal anahabwa ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi uhiga abandi.

Uyu mukino ni uwa nyuma ku Mavubi agomba kurangiza umwiherero w’iminsi 10 yakoreye muri Tunisia, kuri uyu wa Kane mbere yo kwerekeza muri Maroc mu irushanwa nyir’izina rya CHAN 2018 rigomba gutangira ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama.

Muri iri rushanwa, Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya yaryegukanye mu 2014, Nigeria na Guinée équatoriale.

Umukino wa mbere azawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; akurikizeho Guinée équatoriale tariki 19, asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Ikipe y'u Rwanda mu myiteguro ya nyuma mbere yo guhura na Algeria mu mukino wa gicuti
Amavubi azaserukana umwambaro mushya muri CHAN 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza