U Rwanda rugiye gutangira urugendo rwo gushaka itike irusubiza mu gikombe cy’Isi cy’abato

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 10:28
Yasuwe :
1 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 igiye gutangira guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera umwaka utaha muri Peru, ihangana na Sudani, u Burundi, Somalia na Tanzania mu majonjora y’ibanze.

U Rwanda rwanditse amateka akomeye mu 2011 rubifashijwemo n’umutoza Richard Tardy n’abakinnyi nka Emery Bayisenge, Andrew Buteera, Eric Nsabimana, Steven Ntalibi, Faustin Usengimana n’abandi rukatisha itike yo gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 ku nshuro ya mbere cyabereye muri Mexique ariko mu 2013, 2015 na 2017 ntabwo rwabashije kongera kwikitabira.

Nk’uko byatangajwe na Ferwafa, muri Kanama uyu mwaka, Amavubi y’abato azatangira urugendo rwo gushaka itike yo kongera kwitabira iri rushanwa, ahereye mu majonjora y’ibanze ahuza ibihugu bihuriye muri CECAFA.

Muri aya majonjora azatangira tariki 11 Kanama akarangira tariki 21 Kanama muri Tanzania, u Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Burundi, Somalia na Sudan mu gihe itsinda B ririmo Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudani y’Epfo na Djibouti.

Ikipe izasoza aya majonjora yo mu karere ka CECAFA ari iya mbere izahita ikatisha itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika U 17 kizabera muri Tanzania kuva tariki 12 kugera kuri 26 Gicurasi. Iki gikombe kizitabirwa n’amakipe umunani harimo na Tanzania izakira.

Amakipe ane azarangiza iki gikombe cya Afurika ari imbere niyo azahita akatisha itike yo kuzahagararira CAF mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Peru hagati ya tariki 5 na 27 Ukwakira 2019.

Ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa, nirwo rwari rwakiriye imikino y’amajonjora rusoza ari urwa kabiri mu gikombe cya Afurika rutsinzwe ku mukino wa nyuma na Burkina Faso ibitego 2-1.
Ingengabihe y’Amavubi U 17 mu majonjora y’ibanze :

Tariki ya 11 Kanama 2018

-  Rwanda vs Sudan
-  Tanzania vs Burundi

Tariki ya 13 Kanama 2018

-  Sudani vs Somalia
-  Burundi vs Rwanda

Tariki ya 16 Kanama 2018

-  Somalia vs Rwanda
-  Sudani vs Tanzania
- 
Tariki ya 18 Kanama 2018

-  Burundi vs Sudani
-  Tanzania vs Somalia

Tariki ya 21 Kanama 2018

-  Somalia vs Burundi
-  Rwanda vs Tanzania

Abaserukiye u Rwanda mu gikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 mu 2011 ari nabwo ruheruka kubona itike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza