UEFA Champions League: Leicester yanditse amateka igerana na Juventus muri ¼

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 15 Werurwe 2017 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ubwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, Leicester city yitabiriye ku nshuro ya mbere, yageze muri ¼ isezereye Sevilla yo muri Espagne iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Iyi kipe itari ifite umutoza wayo mukuru Claudio Ranieri wayigejeje muri iyi mikino ariko akaza kwirukanwa, yakoze ibyari bikenewe dore ko yasabwaga gutsinda uko byagenda kose kugira ngo ikomeze bitewe n’uko umukino ubanza wabereye muri Espagne yari yawutsinzwemo ibitego 2-1.

Abasore b’umutoza mushya wa Leicester, Craig Shakespeare, bari ku kibuga cyabo King Power, batangiye basatira cyane ndetse ku munota wa 27, kapiteni wayo Wes Morgan atsinda igitego ari nacyo cyarangije igice cya mbere.

Leicester yagarutse mu gice cya kabiri ikomeza gusatira ishaka igitego ndetse biranayihira ku munota wa 54, Marc Albrighton, ashyiramo icya kabiri maze iyi kipe yanatwaye shampiyona y’Abongereza umwaka ushize itangira kugira icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Sevilla yasabwaga ibitego bibiri ngo ikomeze yemye cyangwa se igatsinda kimwe hakitabazwa iminota 30 y’inyongera, yaje gukomwa mu nkokora n’ikarita itukura yahawe Samir Nasri wahoze muri Arsenal na Manchester City nyuma yo gushyamirana na rutahizamu wa Leicester City, Jamie Vardy.

Nubwo byagenze bityo, iyi kipe ifite agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu byikurikiranya bya Europa League, ntiyacitse intege kuko yakomeje kunyuzamo igasatira ndetse ku munota wa 80 ibona penaliti yatewe na Steven N’Zonzi umuzamu wa Leicester, Kasper Schmeichel, ayikuramo ndetse ahinduka intwari y’iyi kipe kuko penaliti yakuyemo yafashije ikipe ye kugera muri 1/4 ndetse yandika amateka mashya yo kugera muri iki cyiciro bwa mbere.

Iyi ntsinzwi yatumye Sevilla ikuraho agahigo yari ifite, aho yari imaze imyaka hafi itandatu idasezererwa mu cyiciro cyo gukuranwamo (Knockout) cy’amarushanwa yo ku mugabane w’u Burayi kuko byaheruka muri Kanama 2011, ubwo yakurwagamo na Hannover muri Europa League.

Ku rundi ruhande mu Butaliyani haberaga umukino wo kwishyuura wahuzaga Juventus na FC Porto yo muri Portugal, warangiye iyi kipe yo mu Mujyi wa Turin itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Paulo Dybala kuri penaliti ku munota wa 42. Iki gitego cyaje cyiyongera ku bindi bibiri yari yatsindiye muri Portugal ikomeza muri ¼ ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Amakipe yamaze kubona itike ya ¼, arimo FC Barcelona, Real Madrid, Bayern Munich, Borussia Dortmund, Leicester City na Juventus.

Kuri uyu wa Gatatu harara hamenyekanye andi makipe abiri asanga aya yamaze kubona itike, ni nyuma y’imikino yo kwishyura irimo uri buhuze Manchester City na AS Monaco n’uwa Atletico Madrid na Bayer Leverkusen.

Wes Morgan niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Leicester City
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Leicester City nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Nubwo bari bamaze gutsindwa, abafana ba Sevilla bagaragazaga imbaraga mu gushyigikira ikipe yabo
Craig Shakespeare yakoze amateka ahesha itike ya 1/4 Leicester City bwa mbere mu mateka yayo
Samir Nasri yashyamiranye na Jamie Vardy bimuviramo guhabwa ikarita itukura
Nasri yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo zibyara umutuka watumye asohoka mu kibuga ikipe ye irangiza umukino ari abakinnyi 10
Umuzamu wa Leicester yabaye intwari akuramo penaliti ya N'Zonzi
Abafana ba Leicester City barimo n'abana bato ibyishimo byari byose
Umutoza wa Leicester na kapiteni Wes Morgan bahoberanye bishimira intsinzi bari bamaze kubona
Akababaro kari kose ku bakinnyi ba Sevilla nyuma yo gusezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza