UEFA Champions League: Monaco yiziritse kuri Manchester City birangira iyisezereye

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 09:24
Yasuwe :
2 0

Mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, wahuzaga AS Monaco yo mu Bufaransa na Manchester City, warangiye iyi kipe yo mu Bwongereza itsinzwe ibitego 3-1, gusa isezererwa kubera umubare w’ibitego byinshi yatsindiwe iwayo.

Manchester City yaje muri uyu mukino ifite amahirwe menshi yo gukomeza muri ¼, bitewe n’uko mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cyayo Etihad, yari yatsinze AS Monaco ibitego 5-3. Ibyo byaniyongeraga ku kuba iyi kipe yo mu Mujyi wa Monaco itari ifite rutahizamu wayo Radamel Falcao wari wayifashije gutsinda ibitego bibiri mu mukino ubanza, wagize ikibazo cy’imvune.

Manchester City yatangiye isatira izamu rya Monaco ariko ku munota wa munani ba myugariro bayo bahagarara nabi maze Kylian Mbappe Lottin abatsinda igitego cya mbere. Iki gitego cyahaye imbaraga abasore b’umutoza Leonardo Jardim, maze bakomeza kotsa igitutu izamu rya Manchester City ariko gutsinda igitego bikanga.

Nubwo Manchester City yanyuzagamo igasatira bikomeye ibifashijwemo n’abasore bayo nka Serigio Aguero, ntiyabonye uburyo bwo gutsinda igitego cyari gukomeza kuyizamurira amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ahubwo yaje kwisanga itsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 29 cyinjijwe na Fabinho ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Ibitego bibiri bya AS Monaco byayihaga amahirwe yo gukomeza muri ¼ nubwo ku giteranyo cy’imikino yombi banganyaga ibitego 5-5, bitewe n’uko yatsindiye ibitego byinshi (3) mu Bwongereza.

Mu gice cya kabiri byasabaga Manchester City gutsinda igitego cy’ikinyuranyo ariko nayo ikirinda kwinjizwa ikindi kugira ngo ibashe gukomeza. Ibyo yaje kubigeraho ubwo ku munota wa 71, Leroy Sane yayitsindiraga igitego bituma icyizere kigaruka mu mitima y’abakunzi bayo.

Gusa yaje kunanirwa kugihagararaho kuko nyuma y’iminota itanu gusa, umusore wa AS Monaco Tiemoue Bakayoko yayitsinze icya gatatu icyizere cyayo gitangira kuraza amasinde. Nubwo icyo gihe amakipe yombi yanganyaga ibitego 6-6 mu mikino yombi yazihuje, amahirwe yari aya Monaco bitewe n’impamba y’ibitego byinshi yakuye mu Mujyi wa Manchester.

Uku gutsindwa kwa Manchester City kwatumye ishyiraho uduhigo tunyuranye kuko ibaye ikipe ya mbere isezerewe mu cyiciro cyo gukuranwamo (knockout) cy’iri rushanwa kandi mu mukino ubanza yari yabashije gutsinda ibitego bitanu. Iyi kipe kandi yahanaguye amateka meza yari ifite ku makipe yo mu Bufaransa kuko ari ubwa mbere itsinzwe n’ikipe yo muri iki gihugu mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi.

Monaco kandi si ubwa mbere isezerera ikipe yo mu Bwongereza muri iri rushanwa kuko mu 2015 nabwo yari yakuyemo Arsenal nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko ikazamurwa n’ibitego byinshi yari yaratsindiye hanze.

Ku rundi ruhande, ku kibuga Estadio Vicente Calderon, muri Espagne, Atletico Madrid yari yahakiriye Bayer Leverkusen yo mu Budage, zinganya ubusa ku busa, ariko iyi kipe yo mu Murwa mukuru Madrid ikomeza muri ¼ bitewe n’uko yari yatsinze umukino ubanza ibitego 4-2.

Kuri ubu amakipe umunani yakomeje muri ¼ yamaze kumenyekana. Ayo arimo Real Madrid, FC Barcelona, Bayern Munich, Borussia Dortmund, Juventus, Leicester City, Atletico Madrid na AS Monaco. Tombola ya 1/4 yo iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 17 Werurwe.

Kylian Mbappe (ubanza iburyo) niwe wafunguye amazamu atsindira AS Monaco igitego cya mbere
Fabinho yatsindiye Monaco igitego cya kabiri kiyiha icyizere cyo gukomeza muri 1/4
Leroy Sane yatsindiye Manchester City igitego ariko kugihagararaho birayinanira iranasezererwa
Tiemoue Bakayoko niwe wabaye umucunguzi wa Monaco ubwo yayitsindiraga igitego cya gatatu
Akababaro kari kose ku mutoza wa Manchester City, Pep Guardiola ubwo yatsindirwaga mu Bufaransa
Agahinda mu bakinnyi ba Manchester City nyuma y'umukino
Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi ba AS Monaco nyuma yo gusezerera Manchester City
Falcao (ibumoso) ntiyakinnye uyu mukino kuko afite ikibazo cy'imvune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza