Uko amakipe y’ibigugu mu Rwanda yiyubatse n’ibyo wayitegaho umwaka utaha

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda ribanziriza umwaka w’imikino wa 2017/18 ryagaragaje isura idasanzwe aho amakipe y’amateka n’ari kuzamukana impambara yahanganye bikomeye ashaka kurushaho kwiyubaka no gukomeza guhanganira ibikombe bikinirwa mu gihugu.

Uko umwaka utashye ni ko amakipe yiyubaka agura abakinnyi bashya, akanarekura abo atagikeneye bakajya gushakishiriza ahandi; isoko ry’uyu mwaka ryabayemo gutungurana mu bijyanye n’amafaranga yashowemo ndetse n’amayeri abayobozi bakoresheje bareshya abakinnyi babengutse.

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa kugira ngo Shampiyona y’u Rwanda “Azam Rwanda Premier League 2017/18” itangire, amakipe yose yariyubatse gusa ane yabaye aya mbere umwaka ushize n’ubu aragaragaza ubushongore n’ubukaka. Ese amahirwe yo gutwara igikombe azasekera nde?

Shampiyona izatangira tariki 29 Nzeri 2017, Rayon Sports yegukanye igikombe giheruka icakirana na AS Kigali yabaye iya kane, APR FC yarangije umwaka ku mwanya wa gatatu izatangira yakira Sunrise FC tariki 30 Nzeri naho Police FC yabaye iya kabiri izatangira ikina na Etincelles FC i Rubavu.

Aya makipe uko ari ane n’ubundi niyo ahabwa amahirwe menshi yo kongera guhanganira igikombe ndetse n’imyanya ya mbere gusa siko azongera gukoresha abakinnyi yari afite umwaka ushize kuko yinjije bamwe bashya basimbura abayasohotsemo.

IGIHE yakusanyije amazina y’abakinnyi basohotse muri buri kipe n’abo yaguze izakoresha umwaka utaha ndetse ikora n’ubusesenguzi ku ifite amahirwe menshi yo guhiga izindi n’impamvu zashingiweho.

Rayon Sports:

Iyi kipe yatandukanye n’umutoza Irambona Masoudi Djuma wasezeye nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2013. Uyu mugabo ukomoka i Burundi yakoze amateka kuko yatwaye igikombe atsinzwe umukino umwe gusa, ikipe ye ifite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi, ikinjizwa bike.

Rayon Sports yatakaje bamwe mu bari inkingi za mwamba nka rutahizamu Moussa Camara wayitsindiye ibitego 10, Nshuti Savio Dominique wari warazonze amakipe ubu akaba ari muri AS Kigali ndetse na Nsengiyumva Mustapha wagiye muri Police FC.

Yabasimbuje rutahizamu Ismaila Diarra ufatwa nk’intwari mu bafana b’iyi kipe kubera amateka yakozemo ubwo yayikiniraga mu myaka ibiri ishize; yazanye Bonfils Caleb Bimenyimana wari umwe mu bakinnyi beza i Burundi; ikura Yannick Mukunzi muri APR FC uyu akaba yaratangiye no gutanga umusaruro ahesha iyi kipe igikombe cya mbere uyu mwaka.

Abakinnyi bose Rayon Sports yaguze:Ismaila Diarra, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Habimana Yussuf, Saddam Nyandwi, Faustin Usengimana , Gilbert Mugisha, Bonfils Caleb Bimenyimana, Allasane Tamboura n’umunyezamu Kassim.

Abayisohotsemo: Moussa Camara, Sibomana Abouba, Munezero Fiston, Nsengiyumva Mustapha, Nshuti Dominique Savio, Rwigema Yves, Kakure Mugheni Fabrice, Romami Frank. Aba bakinnyi biyongeraho Mutuyimana Evariste uheruka kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.

Amahirwe yo kwisubiza igikombe: 8/10

Iyi kipe ifite abatoza bashya bayobowe na Karekezi Olivier, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bazi umupira wo mu Rwanda cyane kuko bahakinnye ariko bakaba bakishakisha mu butoza. Ikipe iyobowe n’aba bagabo ntiyahindutse cyane kandi izakomeza kurisha iturufu y’umurindi w’abafana irusha amakipe bahanganye.

Olivier Karekezi yatangiye neza muri Rayon Sports atsinda mukeba anegukana igikombe
Rayon Sports irahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe cya Shampiyona
Bimenyimana Caleb witezweho kuziba icyuho cya Savio Nshuti muri Rayon Sports
Igaruka rya Ismaila Diarra rishobora kuba imbarutso yo gutwara igikombe kuri Rayon Sports

Police FC:

Yongereye abatoza bayo bayobowe na Seninga Innocent amasezerano y’imyaka itatu mu rwego rwo kubashimira akazi gakomeye bakoze bakabasha kwegukana umwanya wa kabiri umwaka ushize.

Ni ikipe itaratakaje abakinnyi bakomeye benshi gusa uwo izakumbura ni rutahizamu Usengimana Danny wari warabaye rutahizamu w’umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ikurikirana ubu akaba yarerekeje muri Tanzania mu ikipe ya Singida United.

Ifite abashobora kumusimbura nka Biramahire Christophe Abeddy w’imyaka 19 wigaragaje umwaka ushize atsinda ibitego birindwi kimwe na Mico Justin watsinze ibitego 15 gusa bizakomerera iyi kipe mu mikino ya mbere kuko Mico akiri mu mvune.

Rutahizamu Biramahire Abeddy witezweho kuyobora ubusatirizi bwa Police FC

Abakinnyi bashya Police FC yaguze: Munezero Fiston, Nsengiyumva Moustapha, Nzabanita David bita Saibad, Iradukunda Bertrand, Olivier Usabimana yari yaratije muri Marines FC ikamugarura, Manishimwe Yves, Ishimwe Issa Zappy na Niyigaba Ibrahim.

Abakinnyi bayisohotsemo: Danny Usengimana (wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona mu myaka ibiri ishize), Ngomirakiza Hegman, Japhet Imurora, Uwihoreye Jean Paul, Hakim Tuyisenge, Ndatimana Robert, Akayezu Jean Bosco na Twagirimana Innocent.

Amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona: 5/10

Yari ifite abakinnyi beza kuri buri mwanya umwaka ushize ari nabyo byayifashije kurangiza ari iya kabiri. Uyu mwaka yongereye imbaraga n’abatoza bayo baratuje kuko bongereye amasezerano.

Gusa gutwara igikombe ntibizayorohera cyane ko no mu mikino ibanziriza shampiyona “Agaciro Development Fund” yahuye n’aya makipe ane akomeye itaha idatsinze umukino n’umwe.

Nsengiyumva Mustapha wavuye muri Rayon Sports ni umwe mu bitezwe muri Police FC
Uhereye ibumoso: Abakinnyi bashya Police FC yaguze barimo Fiston Munezero, Ishimwe Issa, Nzabanita David, Yves Manishimwe, Olivier Nsabimana, Nsengiyumva Moustapha na Bertrand Iradukunda

APR FC

Ikipe y’ibikombe. Iyo umwaka ushize itagitwaye igikuba kiracika haba mu bakunzi bayo n’abayiyobora ariko bifite impamvu kuko mu nshuro 22 ziheruka yihariye ibikombe 15.

Umwaka ushize yakibuze nyamara yari imaze kucyegukana imyaka itatu yikurikiranya. Ku batoza bayo hari urwitwazo kuko ubayoboye, Jimmy Mulisa, yari ataramenyera gusa bitandukanye n’ibyo azavuga uyu mwaka naramuka ayigumanye kuko kugeza ubu nta masezerano mashya arahabwa.

Yatakaje abakinnyi benshi gusa biganjemo ababanzaga ku ntebe y’abasimbura. Uzakumburwa cyane ni Rusheshangoga Michel wagiye muri Tanzania gusa yasimbuwe neza na Rukundo Denis wavuye muri KCC ya Uganda wanigaragaje mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund. Iyi kipe yanaguze Ombolenga Fitina nubwo ataratangira gukina.

Yari yakemuye neza kandi ikibazo cy’ubusatirizi igura Sugira Ernest wakiniraga AS Vita Club gusa ku mahirwe make yavunitse agisinya ndetse azamara amezi ane hanze y’ikibuga.

Abakinnyi bashya APR FC yaguze: Denis Rukundo yakuye muri KCCA, Ombolenga Fitina, Sugira Ernest, Twizerane Martin, Sinamenye Cyprien. Biyongeraho abana yazamuye muri Academy yayo barimo, Niyodusenga Emmanuel, Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais, Nyirinkindi Saleh na Nshimiyumuremyi Gilbert.

Abayivuyemo: Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Ngandu Omar, Mukunzi Yannick, Benedata Janvier, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Mwiseneza Djamal, Fabrice Nininahazwe na Mucyo Fred.

Amahirwe yo kwegukana igikombe: 7/10

APR FC no mu birango byayo habamo “Intsinzi n’ishyaka”. Nta kabuza ko Jimmy Mulisa najya kongererwa amasezerano icya mbere azasabwa ari igikombe cya shampiyona kandi birashoboka kuko afite ikipe nziza, amenyereye kandi ifite n’abafana. Gusa azagorwa cyane n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe budakanganye ari nacyo yagize umwaka ushize ndetse umuntu yavuga ko kimaze kuba akarande.

Yanatangiye nabi itsindwa na mukeba, Rayon Sports ku mukino w’igikombe cy’Agaciro gusa ifite amahirwe yo kwihorera kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu ku mukino w’igikombe kiruta ibindi “Super Cup”.

Bizimana Djihad umwe mu bakinnyi APR FC izaba yubakiyeho uyu mwaka ahanganye na Iradukunda Bertrand wa Police FC
Bizaba bikomeye hagati ya Jimmy Mulisa na Olivier Karekezi bahoze bakinana

AS Kigali:

Iyi bayise “Paris Saint-Germain” yo mu Rwanda kubera akayabo k’amafaranga yashoye uyu mwaka igura abakinnyi bahenze. Ku ikubitiro gutwara Savio ava muri Rayon Sports ikamubuza APR FC yari yaramwirutseho umwaka wose byatanze ubutumwa ko ikipe y’Abanyamujyi muri uyu mwaka ifite intego idasanzwe.

No mu kibuga yatangiye neza itsinda aya makipe akomeye. Yahereye kuri APR FC iyitsindira i Rubavu mu irushanwa ry’Intsinzi inayitwara igikombe, ikurikizaho Rayon Sports na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro.

Abakinnyi yaguze: Nshuti Dominique Savio, Ishimwe Kevin, Ngama Emmanuel, Ndarusanze Jean Claude, Ngandu Omar, Frank Kalanda, Niyonzima Ally, Hategekimana Bonheur na Jimmy Mbaraga.

Abayisohotsemo: Sebanani Emmanuel Crespo, Uwimana Emmanuel Nsoro, Nkomeje Alexis, Kakyira Suleiman, Toto Clement, Divin Kayiranga, Yves Habinshuti, Ndoli Jean Claude na Mubumbyi Barnabé.

Rutahizamu Mubumbyi Barnabé ari mu basohotse muri AS Kigali
Ndarusanze (imbere) watangiye neza muri AS Kigali ayifasha gutsinda Rayon Sports

Amahirwe yo kwegukana igikombe: 7/10

Nshimiyimana Eric niwe mutoza mu bafite amakipe akomeye, umenyereye shampiyona y’u Rwanda kurusha abandi; afite abakinnyi beza, ibibazo by’amikoro byarakemutse ndetse yabwiwe ko naramuka ategukanye kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda; icy’Amahoro cyangwa Shampiyona, ashobora kuzerekwa umuryango. Ni cyo gihe kugira ngo yerekane ko ashobora guhangana n’ibigugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Izagorwa no kugumana Savio Dominique Nshuti ukomeje kugorwa n’imvune ikomeye y’urutugu yanamubujije kurangiza imikino y’Agaciro. Uyu mukinnyi biteganyijwe ko naramuka abazwe ashobora kuzamara hejuru y’amezi atandatu hanze y’ikibuga.

Imvune ya Savio ishobora kubera AS Kigali inzitizi yo kutitwara neza uyu mwaka
Nshuti Savio Dominique umwe mu bakinnyi bitezweho guhindura amateka ya AS Kigali akayihesha igikombe cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza