00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amakipe yitwaye ku munsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda ribanziriza umwaka w’imikino wa 2021/22, ryafunzwe ku wa Mbere, tariki ya 18 Ukwakira 2021, aho amakipe ya Etoile de l’Est na Gicumbi FC ari yo yaguze abakinnyi benshi ku munsi wa nyuma.

Amakipe yari yemerewe ibyumweru 12 n’iminsi ine byo kugura abakinnyi muri iri soko ribanziriza umwaka mushya w’imikino mu gihe muri Mutarama, na bwo azahabwa ibindi byumweru bine.

Iminsi 84 yarangiye ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 ndetse kuri ubu amakipe asabwa gutanga intonde zigaragaza abakinnyi azakoresha mu marushanwa ya FERWAFA ya 2021/22.

Ku munsi wa nyuma, Etoile de l’Est na Gicumbi FC zimaze icyumweru kimwe zizeye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ni zo zongeyemo abakinnyi benshi mu gihe amakipe ya APR FC, Bugesera FC, Espoir FC, Gorilla FC, Kiyovu Sports, Marines FC na Mukura Victory Sports atigeze agura kuko yari yarujuje abakinnyi akeneye.

Umwaka mushya w’imikino mu Rwanda uzatangira ku wa 30 Ukwakira 2021.

Uko amakipe yitwaye ku munsi wa nyuma:

AS Kigali

AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona iheruka ndetse kuri ubu ikaba ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, yaguze rutahizamu Sugira Ernest utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Sugira yasubiye mu ikipe y’abanyamujyi nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo ubwo yajyaga gukina muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu musore w’imyaka 30 wamenyekanye ari muri AS Muhanga, yagarutse mu Rwanda mu 2017, asinyira APR FC yakiniye imyaka ibiri mbere y’uko atizwa muri Rayon Sports mu Ukuboza 2019.

Etincelles FC

Etincelles FC yasinyishije myugariro wo hagati, Nkuri Prince ‘Bula’ utari ufite ikipe.

Etoil de’Est

Iyi kipe iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yasinyishije 11 biyongera ku bandi 14 bayikiniye iri mu Cyiciro cya Kabiri.

Abaguzwe ni Sibomana Arafat (Kiyovu Sports), Niyonzima Eric Fiston (Rugende FC), Olulu Missiri Alex wavuye muri Nigeria, Ndayishimiye Célestin (Sunrise FC), Kagiraneza Pacifique (Rugende FC), Ampong Prince (Ghana), Nzabanita David Saibadi (Bugesera FC), Harerimana Jean Claude Kamoso (AS Muhanga), Rwema Amza Kibaba (Kirehe FC), Nwosu Samuel Chukwudi (Rutsiro FC) na Agblevor Peter (Ghana).

Gasogi United

Gasogi United igiye gukina umwaka wa gatatu mu Cyiciro cya Mbere, iri mu makipe yaguze hakiri kare. Ku munsi wa nyuma, yongeyemo rutahizamu unyura ku ruhande asatira, Nsengiyumva Moustapha, wavuye muri Kiyovu Sports, aho yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Gicumbi FC

Gicumbi FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere, yasinyishije abakinnyi barimo Tuyishimire Eric ‘Congolais’ wavuye muri Mukura VS, Kwizera Epaphrodite na Nsabimana Eric bavuye mu Amagaju FC, Njuh Leku Kevin wavuye muri Dynamic FC yo muri Cameroun na Mugabo Prince wavuye mu Burundi.

Hari kandi Lulihoshi Aksanti Dieu-Merci wakiniraga AS Muhanga, Niyibizi Emmanuel na Iradukunda Axel bavuye muri Rayon Sports, Paul Bwalya wavuye muri Ghana, Gitego Arhthur wavuye muri Kiyovu Sports, Arnord Nishimwe na Baraka Elie bavuye muri Rugende FC ndetse na Mongolare Melly wavuye muri Tanzania.

Musanze FC

Musanze FC yongeyemo myugariro wo hagati Dushimirimana Janvier ‘Firpong’ wakinaga muri AS Muhanga.

Police FC

Ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda, Police FC yasinyishije umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ utari afite ikipe nyuma yo gutandukana na AS Kigali.

Undi wasinye, ni umunyezamu Rwabugiri Umar na we utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC.

Rayon Sports

Ku wa Mbere, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro w’iburyo, Nizigiyimana Karim Mackenzie wari umaze iminsi mu igeragezwa ndetse akaba yarigeze gukinira iyi kipe mbere y’uko ajya muri Gor Mahia mu 2015.

Sekamana Maxime ukina ku mpande asatira izamu, yahawe amasezerano mashya nyuma yo gutsinda igerageza mu gihe kandi undi wasinye ari Iranzi Jean Claude na we ukina asatira izamu.

Rutsiro FC

Rutsiro FC yahaye amasezerano mashya umunyezamu Dukuzeyezu Pascal utari ufite ikipe nyuma yo gusoza ayo bari bafitanye mu mwaka ushize w’imikino.

Rutahizamu Sugira Ernest yasubiye muri AS Kigali nyuma y'imyaka itanu
Gasogi United yasinyishije Nsengiyumva Mustafa
Iranzi Jean Claude yasubiye muri Rayon Sports avuye mu Misiri
Ndayishimiye Eric 'Bakame' ni umwe mu banyezamu babiri baguzwe na Police FC ku munsi wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .