Umukinnyi w’Amagaju FC yatawe muri yombi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Werurwe 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Umuzamu w’ikipe y’Amagaju FC, Muhawenayo Gadi, kuva ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 ari mu maboko ya Polisi mu Karere ka Nyamagabe, bikavugwa ko yaba akekwaho gusambanya umukobwa uri munsi y’imyaka18.

Umunyamabanga w’iyi kipe y’i Nyamagabe, Baziruwiha Barthazard, yemereye IGIHE amakuru y’itabwa muri yommbi rya Muhawenayo, ariko avuga ko hataramenyekana neza icyo akekwaho.

Yagize ati “Yajyanywe na Polisi gusa ntabwo baratubwira icyo akurikiranyweho. Ibivugwa kugeza ubu ni ibihuha kuko urwego rushinzwe kubitangaza nta cyo ruravuga. Turakomeza gukurikirana ubwo nitumenya niba bamurekura cyangwa bamugumana tuzabona kugira icyo tuvuga. Icyo twishimiye ni uko ari mu maboko y’urwego ruzwi kandi bamutwaye mu buryo bwemewe , ntiyashimuswe.”

Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu mukinnyi yaba yarafashwe aryamanye n’umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka 18.

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ariko ntitwabasha ntibyadukundira.

Muhawenayo yafashwe nyuma y’amasaha make Amagaju FC avuye i Kigali atsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu uyu mukinnyi akaba yari yanawugaragayemo.

Muhawenayo Gadi uri mbere, wambaye imyenda irimo umutuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza