Umukinnyi wa Rayon Sports agiye kurushinga n’umutarutwa w’inzozi ze

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru, Umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba azambikana impeta y’urudashira imbere y’ababyeyi n’imiryango n’umukunzi we, Cyuzuzo Djamila bari bamaranye imyaka ine bakundana.

Bashunga Abouba wakiniye APR FC, agaca muri Gicumbi FC mbere yo kujya muri Rayon Sports akinira ubu, yari amaze igihe mu rukundo na Cyuzuzo Djamila bazashyingirwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro na IGIHE, Bashunga yavuze ko imyiteguro y’ubukwe yarangiye ndetse ngo yizeye ko ibirori bye n’umukunzi we bizaba byiza kuko babanje kubitekerezaho igihe kirekire.

Yagize ati “Kugeza ubu byose biragenda neza. Twariteguye bihagije, tumaze igihe dutegura ubukwe bwacu kuko twifuza ko bwazaba bwiza kuri twe no ku bavandimwe n’inshuti.”

Bashunga yavuze ko byari inzozi ze kuzabana na Cyuzuzo kuva bamenyana kuko ngo yasanze ari umukobwa w’imico myiza, ukunda abantu kandi wubaha none akaba yishimiye ko agiye kuzikabya.

Yagize ati “Nk’undi musore wese, nifuzaga kubaka urugo, nkagira umuryango. Gusa si icyemezo cyoroshye kuko bisaba kugira umufasha ugukunda, muzasangira byose byaba ibyiza n’ibibi. Cyuzuzo kuva twahura namubonyemo kuba inyangamugayo n’imico myiza. Ni inzozi nari maranye igihe ngiye gukabya.”

Uyu mukinnyi watwaranye igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports mu 2016 akanatwarana nayo icya shampiyona uyu mwaka, yavuze ko bwa mbere yahuye na Cyuzuzo mu ntangiriro za 2013 bagiye mu bukwe, aramwishimira ndetse baraganira bisanzwe yumva ari umukobwa wisanzura kandi uvuga ibyo yatekerejeho.

Bakomeje kujya bavugana bisanzwe nyuma amusaba ko bakundana ariko umukobwa ntiyabimwemerera, akomeza kugerageza aza kubyemera muri Kanama 2013 imyaka ine ikaba yari ishize bakundana.

Bashunga na Cyuzuzo bari bamaze imyaka ine mu rukundo
Bashunga na Cyuzuzo bavuye gusezerana mu mategeko
Bashunga na Cyuzuzo mu byishimo by'urukundo
Bashunga na Cyuzuzo barebana akana ko mu jisho
Bagiye gusezera ibihe by'ubusore n'ubukumi babe umugabo n'umugore
Umunsi w'ibyishimo ubwo Cyuzuzo yemereraga Bashunga kuzamubera umugore
Bashunga yemeza ko uyu ariwe mukobwa w'inzozi ze wamurutiye abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza