Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Mata 2018 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Marines FC kuri uyu wa Gatanu wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera imyitozo y’Ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 yitegura kwisobanura n’iy’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Shampiyona y’u Rwanda igeze mu mikino yo kwishyura igomba gukomeza kuri uyu wa Kane Police FC yakira Mukura VS ku Kicukiro indi mikino irimo uzahuza Etincelles FC na Espoir FC; Gicumbi FC na Sunrise FC; Kirehe FC n’Amagaju FC; Bugesera FC na Musanze FC kimwe na APR FC na Marines FC ikaba ku wa Gatanu.

Umukino wa APR FC na Marines FC wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko kubera umukino mpuzamahanga uzahabera ku wa Gatandatu hagati y’u Rwanda na Kenya mu batarengeje imyaka 20, wimuriwe kuri Stade Amahoro nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe.

Yagize ati “Umukino wimuwe kuko kuwa Gatanu mu masaha ya saa cyenda kuzamura, muri Stade ya Kigali hazaba hari kubera imyitozo ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 nk’uko amategeko ya CAF abiteganya ko ikipe yasuye ikorera imyitozo ku kibuga izakiniraho mbere y’umunsi umwe ku masaha izakiniraho.”

U Rwanda na Kenya biri guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha mu mukino ubanza wahuje ibi bihugu bikaba byaranganyije igitego 1-1 i Nairobi.

Muri shampiyona umunsi wa 17 uzasozwa n’imikino izahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ku Cyumweru kuri stade ya Kigali mu gihe Miroplast FC izaba yakira AS Kigali kuri stade yo kwa Mironko.

Kugeza ubu APR FC niyo yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 31 irusha Rayon Sports ya kabiri rimwe ariko igifitanye umukino w’ikirarane na AS Kigali ya gatatu, Kiyovu Sports yamaze gihe kinini ari iya mbere ubu ikaba igeze kuwa kane mu gihe amakipe ari mu murongo utukura ari Gicumbi FC na Miroplast FC za nyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza