Umukino wa Kiyovu Sports na Marines FC wasubitswe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 07:34
Yasuwe :
1 0

Imvura idasanzwe yaguye muri Kigali mu masaha y’igicamunsi, yatumye umukino wa shampiyona Kiyovu Sports yari yakiriyemo Marines FC ku Mumena kuri uyu wa Gatandatu usubikwa nyuma yo guhagarikwa inshuro ebyiri.

Uyu mukino umwe rukumbi wagombaga gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda, wasubitswe ugeze ku munota wa 34 amakipe yombi anganya ubusa ku busa kubera imvura idasanzwe yaguye ikibuga kikuzura amazi.

Cassa Mbungo André n’ikipe ye iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo kugeza ubu n’amanota 15 mu mikino irindwi, bari bakiriye mu rugo kuri Stade Mumena, Marines FC ya Yves Rwasamanzi yo iri ku mwanya wa 11 n’amanota umunani.

Umukino ukimara gutangira, hahise hatangira kugwa imvura idakabije ariko iriyongera ku munota wa munani umusifuzi afata icyemezo cyo kuba awuhagaritse nyuma y’iminota 14 yongera kuwusubukura ariko n’ubundi ugeze ku munota wa 35 irongera igwa ari nyinshi biba ngombwa ko umusifuzi awuhagarika burundu.

Amategeko ateganya ko akanama gashinzwe amarushanwa muri Ferwafa kagomba guterana mu gihe cy’amasaha 48 kakemeza igihe uyu mukino uzongera kubera kandi ukazatangira amakipe yombi akina iminota 90.

Ibi byanabaye umwaka ushize n’ubundi kuri iki kibuga cya Mumena, ubwo Kiyovu Sports yari yakiriye Musanze FC, umukino uhagarara kubera imvura habura iminota 12 ngo urangire, Kiyovu Sports imbere n’ibitego 2-1. Nyuma waje gusubirwamo wose amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 26 Ugushyingo 2017:

-  APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
-  Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
-  Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
-  Kirehe Fc vs Espoir Fc (Kirehe, 15:30)
-  Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
-  AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Abakinnyi ba Marines FC itozwa na Yves Rwasamanzi bari babukereye
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere yashakaga gukomeza kongera ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC
Umukino wa Kiyovu Sports na Marines FC wasubitswe kubera imvura y’amahindu yaguye ikibuga cya Mumena kikarengerwa n'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza