Umukino wa Rayon Sports na APR FC muri “Super Cup” uzaca agahigo kuri rubanda rugufi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Amakipe ahora ahanganye mu gihugu, afite ibigwi kandi acyubaka n’andi mateka; Rayon Sports na APR FC, agiye gucakirana mu mukino w’igikombe kiruta ibindi “Super Cup” uzabera i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu ukazaca agahigo ko guhenda kuri ba rubanda rugufi.

Uyu mukino wateguwe na Ferwafa ifatanyije n’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM, uteganyijwe kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 ukazatangira saa 18:00.

Ni umukino ukomeye ku makipe yombi atozwa n’ababyirukanye, bagakinana ndetse no mu buzima busanzwe bakaba inshuti magara ariko kuri iyi nshuro Jimmy Mulisa wa APR FC agomba kwihorera kuri Olivier Karekezi wamutsinze ku mukino wa mbere wabahuje akanamutwariraho igikombe.

Uretse ku batoza kandi ni ihangana rikomeye ku bakunzi b’aya makipe n’ubusanzwe badacana uwaka. Abakunzi ba APR FC bamaze umwaka ushize w’imikino bari mu byishimo by’uko batigeze batsindwa na mukeba aho bahuriye hose ariko batangiye 2017/18 nabi ndetse bishobora kuba igitutsi abasubiriye ubugira kabiri.

N’ubwo bimenyerewe ko imikino nk’iyi ihuruza imbaga ibera i Kigali kenshi kuri Stade Amahoro kugira ngo abafana bayirebe ari benshi, uyu mwaka Ferwafa yafashe icyemezo cyo kuwimurira i Rubavu mu rwego rwo korohereza n’abatuye mu Ntara kujya bareba imikino nk’iyi y’ishyiraniro nk’uko Albert Mwanafunzi ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yabitangaje.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye cyane ugomba guhuza amakipe yegukanye ibikombe [icy’Amahoro n’icya shampiyona] mu gihugu. Turifuza ko wazarushaho kongererwa imbaraga mu myaka itaha, ukazajya ubera hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwegereza abafana imikino ikomeye.”

Uyu mukino uzanasiga amateka yo kuba ariwo ikite isanzwe y’abantu bicara ahazwi nk’ “ahasigaye hose” yahenze kuko kwinjira nibura bizasaba 3000 Frw mu gihe ubusanzwe byari bimenyerewe ko itike ya make yabaga ihenze yaguraga 2000 Frw.

Gusa uyu nubwo uzahenda kuri rubanda rusanzwe, mu cyubahiro bazishyura asanzwe, 15 000 Frw na 5 000 Frw ahatwikiriye. Umukino wahenze mu mateka y’u Rwanda mu kwicara mu cyubahiro ni uwahuje Rayon Sports na Rivers United yo muri Nigeria umwaka ushize muri CAF Confederetion Cup kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports na APR FC buri imwe yahawe miliyoni eshatu zo gutegura uyu mukino wa “Super Cup” izatsinda ikazahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe naho izatsindwa ikazataha imbokoboko.

Kuva mu 1995 aya makipe amaze guhura inshuro 80 mu marushanwa atandukanye, Rayon Sports yatsinzemo 24, APR FC itsinda 32 izindi 23 arazinganya. Iyi mikino yabonetsemo ibitego 126 harimo 65 bya APR FC na 61 bya Rayon Sports.

Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa bagiye kongera guhangana ubugira kabiri
Aya makipe yaherukaga guhura mu minsi itanu ishize Rayon Sports itsinda APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza