Umukino wa Rayon Sports na APR FC wasubitswe abafana bataha bimyiza imoso (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules, Mukwaya olivier
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umukino wa ‘Super Cup’ wari wanditse amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda yo gukinirwa hanze ya Kigali ku nshuro ya mbere ugahuza Rayon Sports na APR FC, wasubitswe kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro abafana ibihumbi bari bawitabiriye bataha bimyiza imoso.

Ibijya gushya birashyuha! Umukino watangiye utinzeho iminota 18 ku isaha ya saa 18h00” yari iteganyijwe. Nk’ibisanzwe nta kipe hagati y’izi zombi ijya muri uyu mukino yizeye gutsinda ari nayo mpamvu umukino watangiye amakipe yigana, akinira hagati n’imipira yihuta inyura ku mpande.

APR FC yari ifite ibikomere byo kuba yaratsinzwe umukino uheruka, niyo yashize ubwoba mbere itangira kugerageza gusatira ndetse mu minota 20 yakabaye yabonye ibitego bibiri harimo aho rutahizamu wayo Issa Bigirimana yasigaranye n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ariko ananirwa kumutsinda.

Ni umupira mwiza Bigirimana yari ahawe na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Ombolenga Fitina, wakinaga umukino wa mbere muri iyi kipe kuva yamugura, abafana bakaba bari batangiye kwitera ibicu bazi ko babonye igitego cya mbere gusa barebye basanga umupira Bakame awufite mu ntoki ze.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira gusa Sekamana Maxime na we yananiwe kubyaza amahirwe uburyo bwabazwe yabonye ahawe umupira na Rugwiro Herve awuteye unyura muri santimetero nke hejuru y’izamu rya Bakame.

Rayon Sports yari imaze kubona ko bitari buyorohere, yatangiye gukoresha imbaraga mu busatirizi dore ko akazi hagati kakorwaga neza na Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Mukunzi wahuraga n’ikipe yamureze.

Ku munota wa 34, Ismaila Diarra yongeye kwibutsa ba myugariro ba APR FC ko yagarutse kandi akiri wawundi wabatwaye igikombe cy’Amahoro mu 2016 maze ku mupira mwiza yari ahawe na Kwizera Pierrot atsinda igitego cya mbere abakunzi ba Rayon Sports si ukuririmba ‘Bigango’ barasizora.

Ibyago bya Jimmy Mulisa wari watumwe iki gikombe kugira ngo atangire kuganira n’ubuyobozi bwa APR FC ku masezerano mashya, byaje kwiyongera umwe mu bakinnyi bamufashaga cyane hagati mu kibuga, Nshimiyimana Imran ahawe ikarita itukura kubera gufata Manzi Thierry wa Rayon Sports mu ijosi.

Byari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports mu gihe aba APR FC bibazaga uko bigenda basigaye ari 10 kandi basabwa kwishyura igitego.

Ubwo igice cya mbere cyaganaga ku musozo, umusifuzi amaze kwerekana iminota ine y’inyongera umuriro wahise ubura muri stade umara hafi iminota itanu aho ugarukiye barongera bakina iminota yari isigaye mbere yo kujya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri APR FC yongeye gutangira isatira cyane ishaka kwishyura gusa ku munota wa 61 Kwizera Pierrot yahise ayica intege atsinda igitego cya kabiri cyashimangiraga ko bitari bworohere Mulisa gusohoza isezerano ryo gucyura igikombe kigasanga ibindi mu bubiko.

Nyuma y’umunota umwe igitego kinjiye, abari muri stade bongeye kugwirwa n’icuraburindi dore ko n’amasaha yari akuze. Kuri iyi nshuro wagiye unagiye kuko abasifuzi bategereje iminota irenga 30 ntiwagaruka.

Byabaye ngombwa ko abasifuzi na Komiseri w’umukino bajyana n’abayobozi b’amakipe bombi, Gacinya Chance Denis na Kalisa Adolphe Camarade ahiherereye biga ku mwanzuro w’icyakorwa bemeranya ko umukino ugomba gusubikwa.

Stade ya Rubavu yari yakubise yuzuye abafana bari bishyuye ibihumbi 15 000 Frw, 5000 Frw na 3000 Frw bizeye gutahana ibyishimo by’amakipe yabo ariko bataha bimyiza imoso ndetse bamwe bivovotera imitegurire mibi y’uyu mukino.

Ntihatangajwe icyemezo cy’igihe uyu mukino uzabera cyangwa se niba igikombe kizatangwa mu bundi buryo dore ko nta tegeko riri muri

Ferwafa nta tegeko yateganyije ku mukino wa Super Cup ryakwifashishwa kuri iyi ngingo. Mu gihe uyu mukino ugomba kuba mbere y’uko shampiyona itangira mu mpera z’icyumweru gitaha, Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri Ferwafa igiye guterana bitarenze amasaha 48, hanyuma izatangaze umwanzuro ntakuka ku buryo umukino uzasubirwamo.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Kapiteni wa APR FC, Rugwiro Herve na mugenzi we, Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports baganira n'umusifuzi mbere y'umukino
Umukino uhuza amakipe yombi uba ari ishiraniro
Ismaila Diarra yishimira igitego cyafunguye amazamu
Abafana bongeye kumwakirana ubwuzu
Sekamana Maxime yasohowe mu kibuga yavunitse ahita ajyanwa kwitabwaho n'abaganga
Umukino wahagaritswe ku munota wa 62, Rayon Sports iyoboye n'ibitego 2-0
Abafana bimbumbiye muri Gikundiro Forever bagaragazaga wa murindi wabo
Abanyamakuru ba Radio Rwanda; Uhereye ibumoso: Patrick Habarugira, Kwizigira Claude na Niyitegeka Faradji batangaza umukino
Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi
Abafana bari bitabiriye umukino ari benshi nk'uko bisanzwe
Abafana ba Rayon Sports bari mu byishimo ikipe yamaze gutanga umwitangirizwa
Jimmy Mulisa na Olivier Karekezi bari bongeye guhura ku nshuro ya kabiri
Umuriro wabuze kuri Stade Umuganda, umukino urasubikwa
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne na Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle barebye uyu mukino wanditse amateka
Minisitiri Uwacu aganira na Guverineri w'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse na Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda, Ambasaderi Valens Munyabagisha

Amafoto: Mukwaya Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza