Umukino wa Rwamagana City na APR FC wakerereweho iminota icyenda hatunganywa ikibuga cyavunnye Nshuti Innocent

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 9 Kamena 2019 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Umukino w’Igikombe cy’Amahoro Rwamagana City yakiriyemo APR FC ku kibuga cyayo ntiwatangiriye igihe kubera itunganywa ry’ikibuga cy’Ishuri ry’Imyuga AEE Rwamagana (bita kuri IGA) cyasibwaga ibyobo nyuma y’impungenge zagaragajwe n’abayobozi ba tekiniki mu Ikipe y’Ingabo ku miterere yacyo.

Ni umukino watangijwe no kwishyushya ku makipe yombi nk’ibisanzwe, gusa habura iminota 15 ngo ajye mu rwambariro abashinzwe tekiniki muri APR FC baje kuvumbura ko iki kibuga kirimo imyobo n’ibinogo byateza imvune ku bakinnyi b’impande zombi.

Nibwo basabye uwari uyoboye umukino (commissaire) maze na we asaba ushinzwe Ibikoresho mu Ikipe ya Rwamagana City ko yatunganya ahinubiwe mu gihe umukino waburaga iminota 10 gusa ngo utangire.

Byasabye ko umukino ukererwaho iminota icyenda mu gihe mu kibuga hamenwagamo ibyatsi byaje gukurikirwa n’itaka ryo gusiba imwe mu myobo yarimo.

Uretse mu gice kimwe kinubiwe, hakaba hari n’ahandi hatandukanye mu kibuga hagaragara imyobo n’imigina bigaragara ko yahinzwe mu gihe cya vuba ngo iringanizwe, bisa nk’aho cyatunganyijwe hitegurwa uyu mukino.

Uyu mukino waje gutangira saa cyenda n’iminota icyenda gusa ku munota wa 45 nibwo rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent yaje guhura n’imvune ubwo yakandagiraga mu cyobo cyari ahagana muri koruneri y’iburyo bw’izamu rya Rwamagana City birangira akuwe mu kibuga atwawe ku ngobyi asimburwa na Sugira Ernest wakinnye igice cya kabiri cyose.

Abakinnyi ba Rwamagana City bo basaga n’abamenyereye ikibuga ndetse babererekeraga ahari imyobo, imigunguzi n’imigina ihinzwe vuba. Urebye mu mukino wose bo akaba ari nta ngaruka cyaje kubagiraho.

Rwamagana City ni yo yasoje umukino mu byishimo kuko yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyodata Janvier ku munota wa 22.

Iyi kipe ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda yakomeje muri 1/8 nk’ikipe yitwaye neza mu zatsinzwe, izahura na Gasogi United ku itariki ya 13 Kamena 2019.

Ikibuga cy'amashuri y'imyuga ya Rwamagana AEE (IGA) kirangwa n'imyobo ivanze n'imigunguzi
Iruhande rw'aho abakinnyi ba Rwamagana City bishyuhirizaga hari ibisa n'intabire
Umwe mu myobo myinshi yarangwaga muri iki kibuga mbere yo gusibwa
Ibyatsi bitakaswe neza ni bimwe mu biranga iki kibuga
Mu kibuga hagati
Umugina bigaragara ko wahinzwe hitegurwa umukino wa APR FC
Usanga ibyobo mu bice bitandukanye by'iki kibuga
Ahagana mu kibuga hagati
Kimwe mu byobo biri mu cyanya kitishimiwe na bamwe mu bashinzwe tekiniki mu Ikipe ya APR FC
Amazamu y'iki kibuga ni magufi, Umutoza w'Abanyezamu ba APR FC, Mugisha Ibrahim yakoragaho adasimbutse
Ahari ibyobo hacometswemo ibyatsi, iyo ukandagiye ibyo byatsi uratebera
Umuganga w'ikipe ya APR FC ajya kwereka umusifuzi wo hagati Nizeyimana Issiaq kimwe mu byobo bigize iki kibuga
Urukweto rw'umuganga wa APR FC rwakandagiyemo ruratebera
Abasifuzi n'umwe mu bayobozi ba Rwamagana City bamuhagarikiye ngo atunganye ikibuga
Ibyatsi nibyo byabanje gukoreshwa gusa basanga bitatanga igisubizo
Itsinda ry'abasifuzi bayoboye uyu mukino baje kugenzura ahari ibyobo bumvikana n'ukuntu hatunganywa mu gihe gito umukino utaratangira
Ushinzwe ibikoresho mu Ikipe ya Rwamagana City yahamagajwe ikubagahu ngo aze atunganye ikibuga
Ushinzwe ibikoresho muri Rwamagana City yazanye ibyatsi byo kuziba ibyobo bamubwira ko bidahagije akwiye kurenzaho itaka
Uwari uyoboye uyu mukino Mazimpaka Jean Claude hamwe n'umusifuzi wo hagati Nizeyimana Issiaq (imbere) baje kureba imiterere y'ahinubiwe na APR FC
Nyuma y'ibyatsi hakurikiyeho itaka ryarenzwagaho ubundi hagatsindagirwa
Itaka rimenwa ku byatsi hejuru
Mazimpaka Jean Claude atsindagira itaka ryamenwe ku byatsi
Amaze gutsindagira ni uku amakipe yakinnye hameze
Mazimpaka Jean Claude amwerekera aho agomba gutunganya
Aha niho yasoreje saa cyenda n'iminota itanu mu gihe amakipe yiteguraga gusohoka mu rwambariro
Hari n'ahandi hagiye hamenwa itaka ryasibaga imyobo
Nshuti Innocent yakandagiye muri kimwe mu myobo yari muri iki kibuga agira imvune yo mu kagombambari
Yakuwe mu kibuga atwawe ku ngobyi asimburwa na Sugira
Ikibuga cya Rwamagana kiri ahantu heza kiramutse kitaweho cyaryoshya imikino

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza