Umunsi wa 26 urerekana ushaka igikombe, Amagaju FC ashobora kumanuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu, aho APR FC yakira AS Kigali mu mukino utegerejwe na benshi mu gihe n’umukino uzahuza Police FC na Rayon Sports uvuze byinshi ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka. Amagaju FC azamanuka mu cyiciro cya kabiri naramuka atsinzwe, Gicumbi FC na Etincelles FC zigatsinda.

APR FC iheruka gutakaza amanota imbere ya Kiyovu Sports ubwo banganyaga ubusa ku busa ku wa Kabiri, irakira AS Kigali mu mukino ubimburira iyindi y’umunsi wa 26 wa shampiyona, uteganyijwe uyu munsi guhera saa 15:30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali na yo ntiyahiriwe n’umukino iheruka gukina muri iki cyumweru, aho yatsindiwe i Gicumbi igitego 1-0. AS Kigali iri gutozwa na Mateso Jean De Dieu nyuma yo kwirukana umutoza mukuru, Masudi Djuma, ifite amanota 33 ku mwanya wa gatandatu.

APR FC ya mbere n’amanota 58, irasabwa gutsinda umukino wo kuri uyu wa Gatanu niba ishaka igikombe cy’uyu mwaka kuko kugeza ubu irusha Rayon Sports ya kabiri inota rimwe mu gihe shampiyona ibura imikino itanu ngo irangire.

Mu mwaka ushize AS Kigali yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mikino yo kwishyura, gusa iyi kipe y’ingabo z’igihugu iza kuyihimuraho mu mikino ibanza y’uyu mwaka, iyinyagira ibitego 3-0.

Uyu mukino ni umwe muri ibiri byitezwe ko APR FC yatakarizaho igikombe kimwe n’uwa Police FC izakina ku munsi wa nyuma wa shampiyona tariki ya 1 Kamena 2019. Uretse iyi mikino ibiri, APR FC izakina na Gicumbi FC (hanze, i Gicumbi tariki ya 9 Gicurasi), AS Muhanga (hanze, i Muhanga tariki ya 18 Gicurasi) na Espoir FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 25 Gicurasi 2019).

Police FC na Rayon Sports ni undi mukino uvuze byinshi

Ku Cyumweru, Police FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona uzaba ku Cyumweru. Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ihagaze neza muri iyi mikino itatu iheruka, aho kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 4-0 muri iki cyumweru, yasabye ko umukino izakiramo Rayon Sports ujyanwa kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports izajya gukina uyu mukino ibizi ko nta kosa igomba gukora kuko APR FC izaba iyiri imbere n’ubwo yatsindwa na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukino ni wo ukomeye Rayon Sports isigaje, igiye guhuriramo n’imwe mu makipe ari mu 10 ya mbere.

Police FC yahagamye Rayon Sports mu mukino wahuje amakipe yombi muri shampiyona ishize, banganya igitego 1-1 mu gihe muri uyu mwaka w’imikino, yayitsinze igitego cyo ku munota wa nyuma mu mikino ibanza.

Uretse umukino wa Police FC, Rayon Sports izahura n’Amagaju FC (hanze, i Nyamagabe tariki ya 15 Gicurasi), Musanze FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 17 Gicurasi), Kirehe FC (hanze, i Nyakarambi tariki ya 24 Gicurasi) na Marines FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 1 Kamena 2019).

Amagaju FC ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri izi mpera z’icyumweru

Mu gihe Gicumbi FC yatsinda umukino izakirwamo na Marines FC kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu, izahita igira amanota 29 ndetse na Etincelles FC nitsinda cyangwa ikanganya izagira byibuze amanota 28 cyangwa 30.

Amagaju FC azakina ku Cyumweru na Sunrise FC, ni aya nyuma n’amanota 16. Naramuka atsinzwe, azahita amanuka mu cyiciro cya kabiri kuko azaba asigaje imikino ine y’amanota 12 bigoye ko yose yayitsinda, akabona amanota ayagumisha mu cyiciro cya mbere.

Uretse umukino wa Sunrise FC, Amagaju FC asigaje guhura na Rayon Sports, Bugesera FC, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Andi makipe azishakamo imwe imanuka mu cyiciro cya kabiri n’imikino asigaje

Imikino AS Muhanga ya 10 n’amanota 29 isigaje: Kiyovu Sports (mu rugo), AS Kigali (hanze), APR FC (mu rugo), Gicumbi FC (hanze) na Espoir FC (hanze).

Imikino Musanze FC ya 11 n’amanota 29 isigaje: Mukura VS (hanze), Sunrise FC (mu rugo), Rayon Sports (hanze), Bugesera FC (mu rugo) na Kiyovu Sports (mu rugo).

Imikino Bugesera FC ya 12 n’amanota 28 isigaje: Espoir FC (hanze), Police FC (mu rugo), Amagaju FC (hanze), Musanze FC (hanze) na Kirehe FC (mu rugo).

Imikino Etincelles FC ya 13 n’amanota 27 isigaje: Kirehe FC (mu rugo), Marines FC (hanze), Gicumbi FC (mu rugo), Mukura VS (mu rugo), Sunrise FC (hanze).

Imikino Gicumbi FC ya 14 n’amanota 26 isigaje: Marines FC (hanze), APR FC (mu rugo), Etincelles FC (hanze), AS Muhanga (mu rugo) na Mukura VS (hanze).

Imikino Kirehe FC ya 15 n’amanota 21 isigaje: Etincelles FC (hanze), Mukura Victory Sports (mu rugo), Sunrise FC (hanze), Rayon Sports (mu rugo) na Bugesera FC (hanze).

Uko amakipe azahura ku munsi wa 26 wa shampiyona

Uyu munsi (ku wa Gatanu)

  • APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

Ku wa Gatandatu

  • AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)
  • Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru

  • Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi)
  • Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)
  • Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
  • Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare)
  • Police FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)
APR FC na AS Kigali zirahurira mu mukino utoroshye wo kuri uyu wa Gatanu
Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza
APR FC na Rayon Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona
Amagaju FC ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza