Umunyarwanda wakinnye mu Bubiligi yagizwe Umuyobozi mushya wa tekiniki muri Ferwafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 09:21
Yasuwe :
1 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryari rimaze imyaka ibiri ridafite Umuyobozi ushinzwe tekinike, ryamaze kwemeza Umunyarwanda Habimana Hussein wari umaze imyaka 14 akora ibijyanye n’umupira hanze y’u Rwanda harimo imyaka icyenda yawukinnye mu Bubiligi.

Nk’uko Ferwafa yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo, Habimana yagizwe Umuyobozi wa tekinike atsinze abandi Banyarwanda batanu bari basabye uwo mwanya barimo Mbabazi Alain, Muhire Hassan wahoze atoza Miroplast FC, Seninga Innocent utoza Musanze FC, Rukundo Eugène na Uwambaza Jean Marie Vianney we utarabashije no kwitabira ikizamini cyo kuvuga.

Habimana ufite impanyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu miyoborere yakuye muri Kaminuza yigenga y’i Bruxelles mu Bubiligi, yatangiye gukina umupira mu bakiri bato ba APR FC hagati ya 1997 na 2002, avamo ajya mu ba Kiyovu Sports hagati ya 2003 na 2004.

Nyuma yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi muri RSC Anderlecht yo mu Bubiligi yakiniye kuva 2004 kugera 2008 mu byiciro by’abatarengeje imyaka 18 na 21, avamo ajya mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi mu ikipe ya K Boom kuva 2009 kugera 2010 ahita yerekeza muri RFC yakiniye hagati ya 2011 na 2013.

Nyuma yagiye kuba umwe mu bagize itsinda ry’abatoza mu ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 17 ya CS Mont-Royal Outremont iherereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada, aba n’umwe mu bashinzwe iterambere ry’abari hagati y’imyaka 16 na 21 muri iyo kipe, akaba amaze imyaka hafi itanu mu bijyanye n’ubutoza.

Mu nshingano zikomeye za Habimana usimbuye Hendrik Pieter wari umaze imyaka ibiri yeguye, harimo gushyiraho umurongo ngenderwaho watuma umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere mu bagabo n’abagore ndetse akazajya ategura amahugurwa ku batoza bo mu Rwanda mu rwego rwo kubungura ubumenyi.

Habimana wagizwe Umuyobozi wa tekinike muri Ferwafa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza