Umupolisi yapfiriye mu mvururu zabaye ku mukino wa Europa League muri Espagne (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bari bashinzwe gucunga umutekano kuri Stade San Mamés muri Espagne ku mukino wahuzaga Athletic Bilbao na Spartak Moscow muri Europa League, yahasize ubuzima nyuma y’imvururu z’abafana.

Abafana bagera ku 2500 bari baherekeje Spartak Moscow yo mu Burusiya, bageze muri Espagne mu Mujyi wa Bilbao batangiye gutera ibishashi biturika mu mihanda, abashinzwe umutekano bagerageza kubahagarika umwe anatabwa muri yombi.

Byabaye mbere y’umukino Spartak Moscow yatsinzemo Athletic Bilbao ibitego 2-1.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne byatangaje ko muri izo mvururu umupolisi umwe utatangajwe amazina yagize ikibazo cy’umutima ajyanwa kwa muganga ari naho yaje kugwa.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Basque na we yemeje amakuru y’uru rupfu agira ati “Ni byo yapfuye ariko nta yandi makuru twatangaza ajyanye n’icyateye urwo rupfu.”

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA, na yo yahise isohora itangazo ivuga ko yababajwe cyane n’uru rupfu kandi yihanganisha umuryango we n’abo bari basanzwe bakorana.

Abafana b'Abarusiya bagera ku 2500 nibo byari byitezwe ko baherekeza ikipe ya Spartak Moscow mu Mujyi wa Bilbao
Abapolisi bafashe umwe mu bafana mu mvururu zabaye mbere y'umukino wa Athletic Bilbao na Spartak Moscow
Umwe mu bapolisi yasize ubuzima mu mvururu
Ibishashi byatewe mu kirere mbere y'umukino nibyo byasembuye imvururu
Umupolisi yaguye mu mvururu zashyamiranyije abafana muri Espagne
Luiz Adriano yishimira igitego cya mbere cya Spartak, ikipe ye yaje gusezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza