Umurenge Kagame Cup: Amakipe ahagarariye Umujyi wa Kigali yatangiye neza ku rwego rw’intara- Uko batsindanye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Amakipe y’abagabo ahagarariye Umujyi wa Kigali mu mikino y’Umurenge Kagame Cup 2019 igeze ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali, yitwaye neza mu mikino ibanza mu mupira w’amaguru, abasha kwegukana intsinzi mu gihe mu bagore umurenge wa Nyakabanda watsinzwe n’uwa Nyamabuye wo mu karere ka Muhanga ibitego 2-1.

Mu mukino wabereye ku Kicukiro, ikipe y’umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yatsinze iy’Umurenge wa Base mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru ibitego 2 -0.

Muri uyu mukino watangiye saa 11:55 nyuma yo gukerezwa n’ubwumbvikane buke hagati y’amakipe yombi yavugaga ko bazanye abakinnyi bakina mu cyiciro cya kabiri, Umurenge wa Masaka wafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Mukiza Eric.

Mu gihe Umurenge wa Base wakinaga ushaka kwishyura, waje gutsindwa igitego cya kabiri nyuma y’iminota irindwi amakipe yombi avuye kuruhuka, gitsinzwe na Nsengiyumva Venuste waciye mu rihumye abakina inyuma b’umurenge wa Base, ashimangira intsinzi y’ibitego 2-0.

Mu yindi mikino yabaye, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, yatsinze iy’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba igitego 1-0 naho iy’Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, itsinda ibitego 2-1 iy’umurenge wa Mamba yo mu Karere ka Gisagara, mu ntara y’Amajyepfo mu mukino wabereye i Gisagara.

Mu bagore, ikipe y’umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba yatsinze iy’umurenge wa Remera mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba ibitego 4-0, iy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba itsinda iy’Umurenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru ibitego 2-0 mu gihe umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo watsinze uwa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ibitego 2-1.

Imikino yo kwishyura mu bagabo n’abagore, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi, aho izabera i Shyorongi, Rutsiro, Nyagatare n’i Nyamirambo bitewe n’aho amakipe yari yabanje guhurira mu mukino ubanza.

Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa ngarukamwaka yatangiye muri 2006, icyo gihe yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza”, aho yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, nibwo ayo marushanwa yatangiye kwitirirwa Perezida Paul Kagame, yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwe mu guteza imbere amahame y’Imiyoborere myiza.

Aya marushanwa ahuza imirenge yose yo mu Rwanda, imirenge itsinze ku rwego rw’akarere, ikagahagararira ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali, amarushanwa akarinda agera ku rwego rw’igihugu, hakamenyekana umurenge wegukanye igikombe mu mukino runaka.

Mu marushanwa y’uyu mwaka harimo gukinwa umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare na Sitball, iyo mikino yose igakinwa mu bagabo no mu bagore.

Amarushanwa y’uyu mwaka ageze ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali, afite insanganyamtsiko igira iti “Imiyoborere Twifuza, Umuturage ku isonga”

Intego nkuru abanyarwanda bagomba kubumbatira muri aya marushanwa ni: uguteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, kuzamura imibereho myiza y’umuturage, guteza imbere impano z’abaturage cyane cyane urubyiruko, kwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu, ubufatanye no kwigira ibyiza ku bandi.

Habanje kutumvikana ku bakinnyi amakipe yombi ari bukoreshe hakurikijwe imirenge indangamuntu zatangiwemo
Ikipe yabanjemo ku ruhande rw'umurenge wa Base
Ikipe y'umurenge wa Masaka yazanye imyenda isa n'iy'umurenge wa Base , Kicukiro yagobotse Masaka maze iyitiza imyenda yo gukinisha
Rutahizamu w'Umurenge wa Masaka Mukiza Eric ahanganye na myugariro w'Umurenge wa Base Dushimimana Cassien
Turikubwimana Theogene wa Base agerageza kujyana umupira imbere nyuma yo kuwaka Gasongo Emmanuel wa Masaka
Umunyezamu w'Umurenge wa Base Ndicunguye Jean D'Amour ntiyashoboye kugarura ishoti rikomeye ryarekuwe na rutahizamu w'Umurenge wa Masaka Mukiza Eric ku munota wa 12 w'umukino
Yawukurikije amaso winjira mu rushundura
Ibyishimo n'icyizere ku bakinnyi b'ikipe y'Umurenge wa Masaka gitangira ubwo
Mukiza Eric yishimiye igitego asiga umunyezamu Ndicunguye Jean D'Amour abaza ba myugariro we ibibabayeho
Bagenzi be bamusanze mu nguni y'urubuga rwa Base maze bishimira igitego cya mbere
Byari ibyishimo kuri bo
Abakinnyi b'ikipe y'Umurenge wa Base ntibumvaga ibiri kubabaho
Hari igihe cyageraga kubera ubwumvikane bucye abakinnyi b'Umurenge wa Base bakagonganira ku mupira
Abafana bagereranyije bakurikiye uyu mukino
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi
Ku munota wa 52 w'umukino nibwo Nsengimana Venuste yatsindiye Umurenge we wa Masaka igitego cya kabiri
Ku burangare bwa ba myugariro b'Umurenge wa Base
Umunyezamu yagerageje kuwugarura ariko biba iby'ubusa
Abakinnyi b'Umurenge wa Masaka bishimira igitego cyashimangiye intsinzi
Hagiye hakorwamo amakosa atandukanye
Munyakinani Appolinaire utoza ikipe y'Umurenge wa Base abwira abakinnyi be uko bahagarara mu kibuga
Abakinnyi b'umurenge wa Base bitegereza uburyo umusifuzi wa kane agarura umupira wari urenze umurongo
Yvan utoza Umurenge wa Masaka ntiyigeze agorwa cyane n'uyu mukino
Kari agahinda ku mutoza Munyakinani ubwo yatsindwaga igitego cya kabiri
Umutoza Munyakinani yakira indangamuntu y'umukinnyi ugiye gusimbura
Habanza kurebwa niba umukinnyi koko avuka mu murenge akinira
Gasanganwa Marie Claire, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage wari waherekeje iyi kipe ntiyishimiraga imikinire y'Umurenge wa Base
Ibyishimo byari byose ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka Nsengiyumva Vincent
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Base Mwumvinezayimana Fiacre yakubitaga epfo na ruguru ngo ashakire Umurenge we intsinzi ariko biranga biba iby'ubusa
Yihanganishijwe na bamwe mu bafana bari muri Stade ya Kicukiro

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza