Umurenge Kagame Cup: Amakipe azakina 1/2 ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali yamenyekanye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Imikino yo kwishyura mu marushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ yakomeje ku wa Gatanu wa 24 Gicurasi 2019, isiga amakipe ane mu bagabo ariyo Masaka, Nyarugenge, Gihango na Matimba akatishije itike yo gukina ½ mu gihe mu bagore hakomeje imirenge ya Gihombo, Kivumu, Nyamabuye na Nyakabanda.

Mu mukino wabereye mu Karere ka Nyagatare wahuje Umurenge wa Nyarugenge n’uwa Matimba, warangiye Nyarugenge ibonye itike ya ½ nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe yari ifite impamba y’igitego kimwe cyo mu mukino ubanza.

Ikipe y’Umurenge wa Matimba ni yo yafunguye amazamu ku munota wa gatanu w’igice cya mbere; cyishyuwe ku munota wa 34 kuri penaliti, umukino warangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.

Mu yindi mikino, Umurenge wa Gihanga wanganyije n’uwa Mamba igitego 1-1 birangira Gihanga ikomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Umurenge wa Masaka wo muri Kicukiro wasezereye uwa Base w’i Rulindo ku bitego 2-0 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye i Shyorongi.

Uko amakipe azahura muri ½

Umurenge wa Masaka wo muri Kicukiro uzakina n’uwa Nyarugenge wo muri Nyarugenge naho uwa Gihango wo muri Rutsiro ucakirane n’uwa Matimba wo muri Nyagatare.

Mu bakobwa, Umurenge wa Gihombo wo muri Nyamasheke uzakina n’uwa Kivumu wo muri Rutsiro naho uwa Nyamabuye wo muri Muhanga ukine n’uwa Nyakabanda muri Nyarugenge.

Imikino ibanza iteganyijwe tariki ya 29 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izakinwa nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 31 Gicurasi 2019.

Umurenge Kagame Cup, irushanwa ryaharuye inzira yo kureka ibiyobyabwenge

Bamwe mu baturage bavuga ko imikino y’Umurenge Kagame Cup yatumye bunga ubumwe, abandi bareka ibiyobyawenge.

Mpagazehe Sarah avuga ko iyi mikino yatumye urubyiruko rubona ikiruhuza rukava mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Ubundi iyi mikino ni imikino idufasha guhuriza hamwe urubyiruko ikarurinda kujya mu biyobyabwenge no gutwara inda zitateganyijwe.”

Umufana wa Sunrise umenyerewe ku izina rya WhatsApp yavuze ko iki gikombe kiri mu bibashimisha cyane.

Ati “Ndashimira Umukuru w’Igihugu we waduhuje akadushyiriraho iki gikombe, ni cyo gikombe cya mbere twinjira ku mukino tudatanze amafaranga, n’icyo gikombe buri Munyarwanda yiyumvamo cyane kuva ku bana kugera ku basaza n’abakecuru kuko gihera hasi iwacu mu midugudu.”

Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa ngarukamwaka yatangiye mu 2006, icyo gihe yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza”, aho yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.

Muri 2010, nibwo ayo marushanwa yatangiye kwitirirwa Perezida Paul Kagame, yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwe mu guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza.

Aya marushanwa ahuza imirenge yose yo mu Rwanda, itsinze ku rwego rw’akarere, ikagahagararira ku rw’intara n’Umujyi wa Kigali, akagera ku rwego rw’igihugu, ahamenyekana umurenge wegukanye igikombe mu mukino runaka.

Mu marushanwa y’uyu mwaka harimo gukinwa umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare na Sitball, iyo mikino yose igakinwa mu bagabo no mu bagore.

Amarushanwa ya 2019 ageze ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali, afite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Twifuza, Umuturage ku isonga.”

Abakinnyi b'Umurenge wa Nyarugenge babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Umurenge wa Matimba
Abayobozi basuhuza amakipe yombi mbere yo gutangira umukino
Amarushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Twifuza, Umuturage ku isonga”
Umukino wari ishiraniro ku mpande zombi
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza