Umurenge Kagame Cup: Amakipe azakina imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu yamenyekanye (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier, Ntare Julius
Kuya 1 Kamena 2019 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Irushanwa Umurenge Kagame Cup ryitiriwe Perezida wa Repubulika, rigategurwa n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) ryari rigeze muri kimwe cya kabiri mu mikino yo kwishyura, aho kuri uyu wa Gatanu , kuri stade ya Gisagara, Umurenge wa Gihango uhagarariye Akarere ka Rutsiro wakatishije itike yo gukina umukino wa utsinze Umurenge wa Mamba wari uhagarariye Akarere ka Gisagara ku giteranyo cy’ibitego 7-3.

Umukino ubanza wabereye mu Karere ka Rutsiro , Umurenge wa Gihango wari ku kibuga cyawo wari watsinze Mamba ibitego 4-1. Byasabaga Mamba ko nibura itsinda ibitego bine kugira ngo yizere gukomeza ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiranye ishyaka ku ikipe ya Gihango yari yasuye idashaka kwinjizwa igitego cyane cyane biciye mu bakinnyi bayo bo hagati bagiye bahanahana neza maze ku munota wa 12 gusa w’umukino rutahizamu wayo akaba n’umwe mu bigaragaje cyane kuri uyu mukino Mugiraneza Sabin afungura amazamu ku ishoti rukomeye umunyezamu wa Mamba, Kwizera Emmanuel atashoboye kugarura.

Byatumye stade ya Gisagara yatangiye gufana ikipe yabo iceceka ubwo. Nyuma y’iminota itatu gusa Umurenge wa Mamba waje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ndahari Norbert ku burangare bwa ba myugariro b’umurenge wa Gihango. Igice cya mbere kikaba cyaje kurangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gihango yifuzaga gushimangira intsinzi yayo yagarutse yahinduye umukino maze rutahizamu Mugiraneza Sabin aza kubonera ikipe ye igitego cya kabiri ku munota wa 46 w’umukino ubwo yari acomotse ba myugariro ba Mamba. Ntibyatinze kuko ku munota wa wa 57 gusa umurenge wa Mamba waje kubona igitego cy’impozamarira cyaje kwinjizwa na Ndizeye Venuste.

Mu gihe igice cya kabiri cyari kigeze hagati, Umurenge wa Mamba ushaka igitego cyo kwishyura nibwo rutahizamu wa Gihango, yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’ishoti rikomeye umunyezamu wa Mamba Kwizera Emmanuel atashoboye kugarura.

Akarere ka Rutsiro kakaba kasoje umukino kizeye bidasubirwaho kuzaserukana umurenge Gihango uzakina umukino wa nyuma ku rwego rw’igihugu nyuma yo gutsinda Mamba ku iteranyo cy’ibitego 7-3.

Mu wundi mukino Masaka ikaba izahura na Gihango ku mukino nyuma ku rwego rw’igihugu, nyuma yo gutsinda Nyarugenge mu mukino wo kwishyura ibitego 2-1 byahise biyiha itike ku giteranyo cy’ibitego 6-2 .

Mu bagore Umurenge wa Kivumu wo karere ka Rutsiro ukaba wakomeje utsinze Gihombo wo mu karere ka Nyamasheke ku giteranyo cy’igitego 1-0, ukaba uzahura na Nyakabanda yatsinze Nyamabuye ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemence, akaba yatangaje ko uretse kubaka ibibuga ndetse n’ikipe ya Volleyball, n’iy’umupira w’amaguru igiye gutangira muri aka karere.

Ati "Iyi mikino igamije imiyoborere myiza, yahaye ibyishimo abaturage bacu ndetse no kubasobanurira imiyoborere myiza. Twishimiye ko intego zayo zagezweho hano ku kibuga cya Gisagara. Twabanje kubaka ibibuga ku mikino yose, ikipe ya Volleyball iri mu cyiciro cya mbere n’iy’umupira w’amaguru murabona ko byaje, kuba tugeze muri kimwe cya kabiri ni indi ntambwe. Uko twagiye dukina iyi mikino twanagiye turambagiza abakinnyi bafite impano. Nayo rero iri mu nzira".

Uwari uhagarariye Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere muri iyi mikino, Ruburika Antony akaba yaratangaje ko intego z’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup ziri kugerwaho.

Yagize ati "Amarushanwa aragenda neza, ndetse n’inzego z’ubuyobozi zirayitabira. Amakipe yaba ay’abakobwa ndetse n’abahungu ari ku rwego rushimishije, intego iri kugerwaho kuko icya mbere ni ukugira ngo abantu bahure basabane. Umuntu ava mu murenge wa Gihango akambukiranya Intara y’ Uburengerazuba, akambukiranya Kigali, akagera mu majyepfo akaza gukinira mu karere ka Gisagara, aba ari ibyishimo kuri aba bakinnyi ndetse n’abaturage".

"Bigaragara ko bwa busabane ndetse n’ibyishimo byageze ku baturage. Kuva ku rwego rw’umurenge ukagera imbere ya Minisitiri ugahembwa aba ari ikintu gikomeye cyane.’’

Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu ikaba izabera kuri Huye ku itariki ya 9 Kamena 2019.

Ikipe yabanjemo ku ruhande rw'Umurenge wa Gihango
Ikipe yabanjemo ku ruhande rw’Umurenge wa Mamba
Umunyezamu wa Mamba Kwizera Emmanuel ntiyashobora kugarura ishoti yari atewe na rutahizamu wa Gihango Mugiraneza Sabin
Rutahizamu wa Gihango Mugiraneza Sabin yishimira igitego cya mbere yari amaze gutsindira umurenge wa Gihango
Umunyezamu Kwizera Emmanuel ntiyumvaga ibiri kumubaho
Myugariro wa Mamba Rwigema Eric (hagati) ni umwe mu boroheye ba rutahizamu ba Gihango muri uyu mukino
Ntibyatinze kuko myugario w'umurenge wa Gihango Tuyishime Venant yitsinze igitego cyabaye icya mbere ku murenge wa Mamba ubwo yageragezaga gutabara izamu rye
Icyizere ku Murenge wa Mamba cyatangiye kugaruka
Cyakiriwe neza n'abafana ba Mamba yari iri ku kibuga cyayo
Igitego cya kabiri cya Gihango cyari kirimo ishyaka ryinshi
Uko Mamba yaburaga uburyo bwinshi imbere y'izamu byashenguraga abafana bayo
Abakinnyi ba Mamba ntibumvikanye n'umusifuzi wo ku ruhande ubwo yasifuraga ko habayeho kurarira mu gihe hatsindwaga igitego cyari kuba icya kabiri ku ruhande rwabo
Bakiniraga kuri Stade y'Akarere ka Gisagara
Abaturage ba Gisagara uretse kuba bakunda cyane umukino wa Volleyball bitabira n'umupira w'amaguru
Karasira Aldo myugariro akaba na kapiteni wa Gihango ahanganye na rutahizamu wa Mamba
Imbangukiragutabara yari ihari kugira ngo ifashe uwagira ikibazo
Ni irushanwa ryitiriwe Umukuru w'igihugu rigategurwa n'Urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere (RGB)
Abafana bari baje ku bwinshi
Ruburika Antony wari uhagarariye RGB yasobanuriye abaturage uburyo inzego z'imiyoborere zikora nk'imwe mu ntego z'irushanwa Umurenge Kagame Cup
Kubera izuba ryinshi aba bahisemo kwitwikira umutaka
Mu myanya yo hasi hari huzuye bamwe bahitamo kureba uku
Umutoza w'Umurenge wa Gihango Imanishimwe Pacifique ntiyigeze agorwa n'uyu mukino
Umutoza w'Umurenge wa Mamba Uwimana Donatien yacitse intege nyuma y'igitego cya gatatu cya Gihango
Nyuma y'umukino , umunyezamu wa Gihango Habineza Maurice yayoboye bagenzi be mu isengesho bashimira Imana ibahaye itike yo kuzakina umukino wa nyuma ku rwego rw'igihugu
Wari umugoroba w'ibyishimo kuri aba basore
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Gasengayire Clemence, yatangaje ko iyi mikino yahaye ibyishimo abaturage

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza