Umutoza Seninga n’umwungirije basezeye ku gutoza Police FC

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Mata 2018 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Uwari umutoza wa Police FC, Seninga Innocent, yanditse ibaruwa asezera ku mirimo nyuma yo kutagera ku ntego yari yihaye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mata 2018, nibwo inkuru y’isezera ry’uyu mutoza yamenyekanye na Polisi y’Igihugu ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeza ko we n’awo bari bafatanyije basezeye.

Seninga asezeye ku butoza bwa Police FC atabashije kuyihesha igikombe na kimwe, byongeye anayisize ku mwanya wa munani muri shampiyona ku rutonde rw’agateganyo.

Amakuru atandukanye aturuka mu bakunzi ba ruhago nyarwanda n’ab’ikipe ya Polisi FC avuga ko uyu mutoza Seninga yari yahawe umukino wa Mukura VS kugira ngo awutsinde kugira ngo akomeze gutoza iyi kipe ariko nyuma uza gusubikwa kubera ikibazo cy’Imvura nyinshi yaguye ku Kicukiro akuzura ikibuga.

Gusa amakuru ari gucicikana hirya no hino avuga ko uyu mutoza Seninga ashobora gusimburwa na Karekezi Olivier watandukanye n’’ikipe ya Rayon Sport mu minsi ishize.

Seninga yatangiye gutoza Police FC muri Nyakanga 2016 aturutse muri Etincelles. Yari yarahawe amasezerano y’umwaka umwe, waje kongerwa.

Ubutumwa bwa Polisi y'Igihugu busobanura izerzera rya Seninga Innocent watozaga Police FC
Seninga Innocent watozaga Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza