Umutoza w’Amavubi yatangaje 18 azajyana muri Tanzania gushaka itike ya CHAN 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey, yatangaje abakinnyi 18 azajyana muri Tanzania kuwa Kane, tariki ya 13 Nyakanaga 2017, bagomba guhangana na Taifa Stars mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

Nyuma y’icyumweru Amavubi ari mu mwiherero anakora imyitozo kabiri ku munsi, umutoza Antoine Hey yatoranyije abakinnyi 18 agumana barimo rutahizamu Nshuti Innocent wa APR FC uhamagawe bwa mbere na myugariro wa Bugesera FC, Rucogoza Aimable Mambo wari wasigaye ubushize bajya muri Centrafrique.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umudage Hey yatangaje ko bitewe n’imyitozo abakinnyi bakoze n’ishyaka bagaragaje afitiye icyizere abakinnyi kuzitwara neza imbere ya Tanzania.

Yagize ati “Mbere na mbere twishimiye uko abakinnyi bakoze neza imyitozo kandi bafite ishyaka. Twari dufite igihe gito cyo kwitegura ariko byagenze neza. Kugeza ubu nta mvune, nta kindi kibazo, turizera kwitwara neza, tukazana intsinzi.”

Yakomeje agira ati “Mu cyumweru gitaha tuzaba dufite umukino wo kwishyura hano, biradusaba kuvana umusaruro mwiza hanze kugira ngo akazi tuzakarangirize imbere y’abafana.”

Abajijwe ku cyizere afitiye ubusatirizi bwe ko bushobora kubona ibitego muri Tanzania, Hey yavuze ko harimo ikibazo kuko batakaje rutahizamu yari yizeye, Usengimana Danny wamaze kwerekeza muri Singida FC yo muri Tanzania akaba atemerewe gukina iri rushanwa.

Yagize ati “Twatakaje Danny wasinye hanze y’igihugu akaba agiye gukina nk’uwabigize umwuga ndetse na Ally Niyonzima uri mu igeragezwa hanze (muri Zanaco FC), bose kandi bari muri gahunda zacu kimwe na Rusheshangoga Michel. Birumvikana nta kundi tugomba gukoresha abo dufite kuko iki ni igihe cy’igura n’igurisha.”

Mu gihe cy’umwiherero Amavubi yagize igihe cyo kureba amashusho y’imikino Tanzania yagiye ikina bakanayigaho mu rwego rwo kumenya aho ikomeye yateza ibibazo ndetse n’aho ifite imbaraga nke ku buryo Amavubi yahakoresha akahabyaza umusaruro.

Mu bakinnyi umutoza Hey yasize barimo umuzamu Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin wakiniraga Pépinière FC ariko wamaze kujya muri Bugesera FC, rutahizamu Mugisha Gilbert wakiniraga Pépinière FC werekeje muri Rayon Sports ndetse na Mpozembizi Mohamed wa Police FC na Emery Bayisenge wari umaze iminsi akorana imyitozo n’iyi kipe akaba yasigaye.

Mu mikino umunani iheruka guhuza ibi bihugu kuva mu 2009 u Rwanda rwatsinze imikino itanu rutsindwa itatu, biheruka kunganya mu mukino wa gicuti mu 2006.

Amavubi azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane ajya muri Tanzania, umukino ukazaba kuwa Gatandatu tariki 15 Nyakanga kuri Stade ya CCM Kirumba i Mwanza. Uyu mukino uzasifurwa n’Umunya-Sudani y’Epfo, Alier Michael James.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe nyuma y’icyumweru kimwe, kuwa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi 18 bazajya muri Tanzania:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel(Police FC)

Ba myugariro: Aimable Nsabimana (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon sports), Muvandimwe Jean Marie (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali) Kayumba Soter(AS Kigali), na Iradukunda Eric (AS Kigali)

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon sports), Nshuti Dominique Savio( AS Kigali), na Muhire Kevin (Rayon Sport).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Mubumbyi Barnabé (AS Kigali).

Abakinnyi b'Amavubi mu mwitozo wa nyuma mbere yo kwerekeza muri Tanzania
Myugariro wa APR FC, Nsabimana Aimable agenzura umupira
Emery Bayisenge ahanganye na Manzi Thierry mu myitozo
Bizimana Djihad wa APR FC na Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports mu myitozo y'Amavubi
Bizimana Djihad (ibumoso) ahanganye na rutahizamu Nshuti Innocent bakinana muri APR FC
Bishira Latif (wambaye nimero zirindwi) ahanganye na Mubumbyi basanzwe bakinana muri AS Kigali
Mico Justin wa Police FC ni we rutahizamu Amavubi azagenderaho
Mubumbyi Barnabé wa AS Kigali ahanganiye umupira na Bayisenge wa Kenitra yo muri Maroc
Muhire Kevin wa Rayon Sports acenga Iradukunda Eric wa AS Kigali
Mugisha Gilbert wa Rayon Sports n'umuzamu Nsabimana Jean de Dieu wa Bugesera FC bombi basigaye
Umuzamu Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin yasezerewe
Umuzamu Nzarora Marcel wa Police FC mu myitozo
Abatoza baganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Tanzania
Hey yavuze ko afite icyizere cyo kubona amanota atatu atsinze Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza