Umutoza wa APR FC yagabanyirijwe inshingano bimushyira mu muryango usohoka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe ya APR FC, umunya-Serbia Zlatko Krmpotić, ashobora kwirukanwa mu minsi iri imbere nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kumugabanyiriza inshingano n’ububasha yari afite mu gutoranya abakinnyi b’umukino.

APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ishobora kubura icy’uyu mwaka nyuma y’aho itakaje amanota arindwi mu mikino ine iheruka gukina, aho kuri ubu irushwa inota rimwe na Rayon Sports yayambuye umwanya wa mbere.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kugabanyiriza inshingano umutoza mukuru w’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić bitewe n’umwuka mubi uvugwa hagati ye n’abakinnyi.

Uyu mutoza wageze mu Rwanda mu ntangiriro za Gashyantare, agatangira gutoza APR FC mu mikino yo kwishyura, anengwa n’abakunzi b’iyi kipe kuba apanga ikipe mu buryo butayifasha kwitwara neza mu kibuga hakaza kandi no kuba nta mukino mwiza iyi kipe igaragaza.

Kudakinisha Issa Bigirimana mu bigiye gukora kuri Zlatko Krmpotić

Ubuyobozi bwa APR FC ntibwumva uburyo uyu mutoza atifashisha umukinnyi Issa Bigirimana mu mikino iyi kipe ikina, aho uyu rutahizamu uyimazemo imyaka itanu yakinnye imikino ibiri gusa kuva uyu munya-Serbia ageze mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Kudakinishwa ku mukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports ku munsi wa 23 wa shampiyona, nyamara abandi batoza barashakaga ko akina, biri mu byakujije umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’abatoza bungirije Zlatko bashinja gukoresha abakinnyi ngo we abona bahagaze neza muri iyi minsi.

Zlatko Krmpotić ngo ntiyumvikana n’abandi batoza bakorana muri APR FC, aho bamubwira amazina yakwifashishije mu kibuga, we akababwira ko atari abavugizi b’abakinnyi.

Abakinnyi barimo Niyonzima Ally, Sugira Ernest na Danny Usengimana ni bamwe mu bakomeye kugeza ubu batarabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe nyamara baratanzweho akayabo ndetse bahembwa menshi byongeye kandi bakaba baritabajwe nk’abakinnyi bakomeye.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere mu gitondo, itarimo umutoza mukuru, hemejwe ko umutoza wungirije Mulisa Jimmy, Didier Bizimana ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi n’umutoza w’abanyezamu, Mugisha Ibrahim, bazajya bafatanya mu gutoranya abakinnyi 18 bitabazwa ku mukino bakanagena ababanza mu kibuga.

Uretse kugabanyirizwa inshingano, IGIHE yumvise ko Zlatko w’imyaka 60, yamaze gutererwa icyizere n’ubuyobozi bw’ikipe aho bidashobora gutungurana ahise yirukanwa ku mpera za shampiyona cyangwa nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Mu mikino 11 iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze gukina ku bw’uyu mutoza, yatsinzemo irindwi, inganya itatu, itsindwa rimwe.

APR FC isigaje imikino ine muri shampiyona, aho izasura Gicumbi FC ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi mu mukino utaha. Izakina kandi na AS Muhanga (hanze, i Muhanga tariki ya 18 Gicurasi) na Espoir FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 25 Gicurasi 2019) na Police FC kuri Stade Mumena tariki ya 1 Kamena 2019.

Zlatko Krmpotić yabwiye abatoza bamwungirije ko atari abavugizi b'abakinnyi
Mulisa, Didier na Mugisha ni bo bazajya bahitamo abakinnyi bifashishwa ku mukino
Danny Usengimana na Nshuti Innocent ni bamwe mu bakinnyi APR FC iherutse kugura
Ubuyobozi ntibwiyumvisha uburyo Issa Bigirimana adakina
Zlatko Krmpotić ashobora gusohoka muri APR FC vuba aha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza