Amagambo ya de Gaulle avuga ko ‘urupfu’ arirwo rwamubuza gutsindira kuyobora Ferwafa yashyizwe ahagaragara

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, yatangaje ko nubwo amatora atakibaye tariki 10 Nzeri nk’uko byari biteganyijwe, nta kizamubuza kuyatsinda keretse nihagira umwe mu bamushyigikiye witaba Imana.

Kuwa Gatanu tariki 1 Nzeri, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samba Diouf Samoura, yandikiye Ferwafa asaba ko amatora ya Perezida w’iri shyirahamwe yari ateganyijwe ahagarikwa kubera ko kuyategura bitakurikije amategeko noneho akazakorwa nyuma y’amezi atatu mu buryo bwiza.

Iyi baruwa yahise isubizwa kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri n’Umunyamabanga wa Ferwafa, Uwamahoro Latifah Tharcille, yemera ko icyifuzo cya FIFA kigiye kubahirizwa ndetse n’inama babahaye zo gutunganya amategeko anenga amatora zigakurikizwa.

Gusa Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, ntiyumvikanye n’Umunyamabanga we kuko yifuzaga ko iyo baruwa yasubizwa kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeri 2017, igaragaza ko impungenge z’uko muri Ferwafa hatari umwuka mwiza ku buryo amatora yagenda neza nta shingiro zifite ahubwo babanza kunoza amategeko gusa noneho akazaba mu gihe cy’amezi abiri.

Aya makuru yakomeje gucicikana nyuma yuko ikiganiro De Gaulle yagiranye n’abamushyigikiye binyuze mu itsinda rya WhatsApp bahuriyemo cyaje gushyirwa hanze n’umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Nzamwita yagize ati “Nshuti zanjye bavandimwe kwandika nanditse cyane (yavugaga ibyo yanditse kuri WhatsApp) kugeza ubu umutwe urandiye gusa ubu murabyumva mwese (yahise yifata ijwi araribohereza). Nagerageje guhamagara Umunyamabanga wa FIFA biranga ariko we amaze kumpamagara tuganiriye isaha yose.”

Muri iyo saha aba bayobozi baganiriye, Nzamwita yavuze ko Fatma yamusobanuriye ko gusubika amatora bitatewe cyane n’ikirego cyatanzwe n’abatavuga rumwe nawe ku wa 23 Kanama ahubwo byatewe n’uko n’ubundi FIFA yagiye inahagarika n’amatora yabaye mu yandi mashyirahamwe atarubahirije amategeko mashya agenga amatora.

Yagize ati “We (Fatma) arambwiye ngo icyo areba si ukuvuga ngo ni abantu bangahe banditse ahubwo ashaka ikintu kimubwira ko u Rwanda rukeye rutajya mu bintu byo gufunga amatora bikaba akavuyo…tubikosore nta mpamvu yo kwirukankira mu matora kandi hari ibintu biri inyuma bitarakorwa.”

Yakomeje abwira abamushyigikiye ko kuwa Mbere (uyu munsi) amwandikira amubwira ko yakiriye ibaruwa noneho anamubwire ko agiye gushaka impuguke vuba zizaza gufasha mu gutegura aya matora nyuma hazashyirweho akandi kanama gashya kazagira uruhare mu mitegurire yayo.

Yavuze ko akurikije ibyo Fatma yamusabye gukosora no gushyira mu buryo biramutse bikozwe vuba amatora yaba bitarenze tariki 2 Ugushyingo 2017.

Yahise anababwira ko we nta kibazo afite kuko amajwi yari yizeye ubu adashobora guhinduka keretse hagize umwe witaba Imana mu bamushyigikiye.

Yagize ati “Njye nta kibazo mfite, amajwi y’ubu ntashobora guhinduka keretse Imana ihamagaye umwe muri twe. Ubwo rero dutuze ibi bintu ntibiduteshe umutwe. Tugomba kubahiriza amategeko.”

Muri aya matora Nzamwita ahanganye na Mwanafunzi Albert wifatanyije n’Itsinda ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru, impande zombi zikaba zari zaramaze gutangira kwiyamamaza ziyegereza abanyamuryango kugira ngo bazabahundagazeho amajwi.

Inkuru bifitanye isano: FIFA yasabye Ferwafa gusubika amatora hagakorwa iperereza ku bibazo biyivugwamo

Nzamwita Vincent de Gaulle yavuze ko yiteguye gutsinda igihe cyose amatora azabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza