Urubanza rw’abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwa urupfu rw’umukinnyi w’Amagaju rwasubitswe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Gicurasi 2017 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba Kiyovu Sports, Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste, bakurikiranweho urupfu rwa Ndahimana wakiniraga Amagaju FC, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2017, nibwo bari biteze kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurimurwa.

Aba bakinnyi bombi bagiye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo, ariko Umuvugizi wa Kiyovu Sports Omar Munyengabe yabwiye na IGIHE ko kubera imanza nyinshi bwije batagezweho, umucamanza ababwira ko bazaburana kuwa Kane, ku wa 18 Gicurasi 2017.

Tariki 3 Gicurasi 2017 nibwo byamenyekanye ko abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste batawe muri yombi mu iperereza ku rupfu rwa Ndahimana wakiniraga Amagaju FC y’abakiri bato wasanzwe yapfuye, umurambo we ugatabwa muri ruhurura yo ku Kimisagara tariki 27 Mata.

Ndahimana witabye Imana afite imyaka 19, bivugwa ko umunsi ubanziriza ijoro yapfuyemo yari yagiye kureba umukino w’igikombe cy’Amahoro hagati ya Kiyovu Sports na Etoile de l’Est, tariki 26 Mata 2017, atashye ajyana n’abo bakinnyi bombi bari basanzwe ari n’inshuti ze.

Nyakwigendera yari amaze iminsi i Kigali aho yari yaje gushaka ibyangombwa, umunsi yapfuyeho bikaba byari biteganyijwe ko bukeye bwaho ari bwo yagombaga gusubira ku Kitabi aho Amagaju FC akorera imyitozo.

Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Amagaju FC y’abakiri bato, Ndahimana Sept

Inkuru bivfitanye isano :1. Abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports bafunzwe nyuma y’urupfu rwa Ndahimana wa Amagaju

2. Umukinnyi w’Amagaju FC yasanzwe muri ruhurura yapfuye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza