Urubanza rw’abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwa urupfu rw’uw’Amagaju rwongeye gusubikwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Urubanza ruregwamo abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports barimo Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste, bakurikiranyweho urupfu rwa Ndahimana Seth wakiniraga Amagaju FC y’abato, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Gicurasi nibwo aba bombi bagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Aba bakinnyi bamaze ibyumweru bibiri bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndahimana wasanzwe muri ruhurura ku Kimisagara tariki 27 Mata 2017 yapfuye.

Bwa mbere bagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuwa Mbere tariki 15 Gicurasi 2017, ariko ruza kwimurwa kubera imanza nyinshi zari ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo bataha bataburanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa mbili nibwo aba bombi bongeye kugezwa imbere y’ubutabera, bari baherekejwe n’ababunganira mu mategeko ndetse na Perezida w’abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed wari uhagarariye ikipe.

Bakihagera umushinjacyaha yababwiye ko uwakurikiranye urubanza rwabo adahari nyuma aza kuhagera ababwira ko bazagaruka kuwa Mbere.

Minani aganira na IGIHE yagize ati “Guhera mu gitondo twari turiyo abwira abagombaga kubazwa barimo Rugamba, Martin na bagenzi babo bageze kuri bane ko ntacyo yabona ababwira kuko uwababajije mbere atari ahari.”

“Bahawe gahunda yo kugaruka saa munani, barategereza kugeza nka saa kumi nibwo wa mushinjacyaha yaje ababwira ko atararangiza gutunganya neza ahari ibibazo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bongera kubaha gahunda yo kuwa Mbere.”

Ndahimana witabye Imana afite imyaka 19, bivugwa ko umunsi ubanziriza ijoro yapfuyemo yari yagiye kureba umukino w’igikombe cy’Amahoro hagati ya Kiyovu Sports na Etoile de l’Est. Tariki 26 Mata 2017, atashye ajyana n’aba bakinnyi bombi ba Kiyovu Sports bari basanzwe ari n’inshuti ze.

Nyakwigendera yari amaze iminsi i Kigali aho yari yaje gushaka ibyangombwa, umunsi yapfuyeho bikaba byari biteganyijwe ko bukeye bwaho ari bwo yagombaga gusubira ku Kitabi aho Amagaju FC akorera imyitozo.

Urubanza ruregwamo abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports barimo na Twizerimana Martin (wambaye nimero umunani) bashinjwa iby'urupfu rwa Ndahimana rwongeye gusubikwa
Ndahimana Seth wakiniraga Amagaju FC y’abakiri bato, yishwe ajugunywa muri ruhurura ku Kimisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza