Urugendo rwa Raphael Da Silva muri Rayon Sports rwageze ku musozo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil, Jonathan Raphael Da Silva, wakiniraga Rayon Sports agiye gusubira iwabo nyuma y’uko amasezerano ye ageze ku musozo ndetse n’iyi kipe ikaba idateganya kumwongera andi ngo bakomezanye.

Raphael Da Silva wageze mu Rwanda mu ntangiriro za Ukuboza, avuye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil, yatangiye gukinira Rayon Sports tariki ya 10 z’uko kwezi, ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 muri shampiyona.

Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi ntabwo yahiriwe mu Rwnada, aho mu mikino yose yakiniye Rayon Sports, yayitsindiye igitego kimwe rukumbi ubwo yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye i Nyamagabe nyuma y’iminsi 151.

Umukino we wa nyuma, yaraye awukinnye ubwo Rayon Sports yatsindaga AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’igikombe cy’Amahoro, aho Manzi Thierry yahannye ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri uyu munya-Brésil, atanga umupira kuri Irambona Eric na we awuhindura mu izamu, ushyirwaho umutwe na Mutsinzi Ange maze ujya mu izamu.

Muri Mutarama, Rayon Sports yari yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu rutahizamu bivugwa ko yahembwaga 1500$, ariko haba ibiganiro, bemeranya ko bamuha andi mezi atandatu yo kwiyerekana.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo Jonathan Raphael Da Silva afata indege imusubiza iwabo muri Brésil.

Raphael Da Silva yari yabanje hanze ku mukino Rayon Sports yaraye ihuyemo na AS Kigali
Habimana Hussein, Mutsinzi Ange na Raphael Da Silva bishimira igitego cya Rayon Sports
Jonathan Da Silva atsinda igitego kimwe rukumbi yabonye mu gihe amaze muri Rayon Sports
Da Silva yishimira igitego yatsindiye ku mbuga y'i Nyamagabe
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye igitego cye cya mbere, bamushyira mu bicu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza