Urwijiji ku hazaza ha Bakame muri Rayon Sports nyuma y’ibibazo yashyize hanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2018 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2013 ubwo yasinyiraga Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame yabaye umwe mu bakinnyi ngenderwaho, aba icyitegererezo kuri benshi n’abafana bamufata nk’intwari, ariko ubu ashobora kuyivamo nka ruvumwa kuko ashinjwa kuyigambanira ngo itsindwe maze abatoza birukanwe.

Bakame usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze kwamburwa izo nshingano zihabwa Kwizera Pierrot, anahagarikwa mu gihe kitazwi ndetse bamwe mu bayobozi batanze icyifuzo ko asezererwa burundu, kuko bamufata nk’intandaro y’ibibazo mu ikipe yari afitemo ijambo.

Kubera ibibazo by’umusaruro mubi bimaze iminsi muri Rayon Sports, byashyize igitutu ku mutoza Ivan Minnaert ndetse ku wa Kabiri w’icyumweru ubwo yari amaze gutsindwa n’Amagaju FC, abafana bamuririmbira bamutuka, bamusaba kubavira mu ikipe.

Ibintu byahinduye isura ubwo muri iki cyumweru hakwirakwizwaga amajwi bivugwa ko ari aya Kapiteni Bakame waganiraga n’umwe mu bafana ba Rayon Sports kuri telefoni, bavuga ko hari bimwe abakinnyi bahagaritse ibirimo ‘gutegura umukino’, bazongera gukora ari uko ‘umuzungu [Minnaert] yirukanwe’.

Uku ‘gutegura’ bisanzwe bimenyerewe muri ruhago y’u Rwanda nko kwifashisha amarozi cyangwa abapfumu mu gushakisha intsinzi.

Hari aho yumvikana agira ati “Uriya (Minnaert) azayisiga habi, n’ejo bazakubitwa.” Byumvikana ko aho yavugaga ku mukino wabahuje na Musanze FC ku wa Gatanu, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, yari yiteze ko ikipe ye igomba kuwutsindwa nta kabuza.

Bakame utarajyanye n’abandi bakinnyi i Musanze ku mpamvu yari yatanze mbere y’umukino ko arwaye, muri aya majwi ho yumvikana avuga ko ‘yanze kwirirwa ajya i Musanze kuko abizi ko batsindwa, ahubwo ko yibereye mu rugo’.

Anakomoza ku cyo yise ‘gutegura’, ati “Abantu bose bakoraga biriya bintu iwacu barabiretse kubera umuzungu, nta muntu ufite ubushake, buriya twagiye kuriya gusa.”

Ho yavugaga ku mukino batsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro, ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Mu kiganiro cyabo banagarutse ku musore witwa Djemba umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports uyitwaza imyenda, ngo nawe yateye umugongo ikipe ye ahubwo afasha Habimana Sosthène utoza Amagaju FC ‘gutegura’.

Bakame yagize ati “Nanjye nabivuyemo, naravuze nti reka apuu!!! Nta cyo ndi kuruhira, nzabigarukamo umuzungu nagenda.”

Ibintu byabaye nk’ibihumira ku mirari, ubwo kuri Kuri uyu wa Gatandatu Bakame yemereye Radio/TV10 ko abakinnyi ba Rayon Sports banditse ibaruwa basaba ko umutoza w’iyi kipe yahagarikwa kugira ngo ibibazo biri mu ikipe bikemuke, bamushinja kubabibamo umwuka mubi anabacamo ibice.

Muri iyo baruwa bandikiye Perezida w’ikipe, Paul Muvunyi, bati “Twicaye dusanga tugomba gufatirana ibi bintu hakiri kare, bityo amakosa ariho agakosorwa tukaba twakongera kwisubiza igikombe cya shampiyona.”

Ibi biganiro bya Bakame byashimangiye ko atakiri kumwe n’ikipe mu rugamba irimo, byatumye abayobozi barya karungu bamufatira ibihano byo guhagarikwa mu gihe kitazwi nk’uko umwe muri bo yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Ibi Bakame yabikoze no ku batoza nka Karekezi na Masoudi, gusa ubu byahagurukiwe ndetse uyu munsi [ku Cyumweru] haratangazwa igihe azahagarikwa. Ikigaragara ntari kumwe n’ikipe ndetse ndatekereza ko igihe cye kiri kurangira muri Rayon Sports, ashobora kwirukanwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko intandaro y’iyo myitwarire ya Bakame yihishwe inyuma n’imikoranire ye na bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Gacinya Denis ubu barwanya ubukuriwe na Muvunyi Paul, bamuhaye amafaranga ngo agambanire ikipe itsindwe.

Kimwe mu bitera umwiryane ni uko abo barwanya komite iriho bayishinja ko nta cyo ishoboye, ko n’abakinnyi yaguze bahenze nka Christ Mbondi, Ismaïla Diarra, Yassin Mugume n’abandi nta cyo bakoze, bityo bakaba bifuza gushyirwa mu kanama gashinzwe kuzagura abandi bakinnyi umwaka utaha gusa bikavugwa ko batabikorera urukundo ahubwo bashaka kubona uko bafatamo icya cumi.

IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku buryo burambye buteganywa mu guhosha uyu mwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi ariko ntibyadukundira.

Umwuka mubi muri iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu unagaragarira mu musaruro wayo, kuko kuva muri Mata 2018 Rayon Sports ubwo yabonaga itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup, imaze gukina imikino 13 mu marushanwa yose ariko yatsinze itatu gusa, itsindwa rimwe, indi mikino isigaye yose irayinganya.

Bakame yamaze guhagarikwa ndetse ashobora no gusezererwa
Ndayishimiye Eric Bakame yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n'abafana muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza