Usengimana Faustin na Niyonzima Ally mu bakinnyi Rayon Sports izajyana muri Tanzania

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Kanama 2017 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Mu bakinnyi Rayon Sports ijyana muri Tanzania kuri uyu wa Mbere hiyongereyemo Bimenyimana Bonfils Khaleb wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, Usengimana Faustin umutoza yasabye ko yasinyishwa kimwe na Ally Niyonzima wari umaze iminsi muri Zambia.

Rayon Sports ikomeje imyiteguro ya shampiyona y’umwaka utaha ndetse n’imikino ya CAF Champions League izaserukiramo u Rwanda, igomba kwerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama.

Iyi kipe ya Karekezi Olivier igiye muri Tanzania ku butumire bw’ikipe ya Simba SC yifuje ko zahura mu mukino wa gishuti ku wa Kabiri tariki 8 Kanama 2017 ubwo izaba yizihiza umunsi mukuru wa “Simba” aho umuryango mugari w’abakunzi bayo, abahoze bayikinira n’abandi bahura bakishima.

Mu rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports igomba guhagurukana haragaragamo amazina mashya atandukanye nka Bimenyimana Bonfils Khaleb wavuye i Burundi gusimbura Dominique Nshuti Savio ndetse akaba yamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona y’u Rwanda giheruka.

Kuri uru rutonde rw’abakinnyi 18, hanarimo Ally Niyonzima byari byavuzwe ko yasinyiye iyi kipe mu kwezi gushize akaza kubihakana akerekeza mu igeragezwa muri Zambia gusa ntaritsinde akaba yahise ayigarukamo nubwo Mukura VS yakiniraga ikivuga ko ari uwayo.

Mu yandi mazina adasanzwe ni Usengimana Faustin wahoze akinira iyi kipe akaza kuyivamo mu 2015 ajya muri APR FC ntibimuhire kuri ubu akaba yaragarutse ndetse umutoza Karekezi Olivier akaba yaravuze ko amwifuza cyane agomba guhabwa amasezerano.

Abandi bakinnyi nka Habyarimana Innocent na Mwiseneza Djamal birukanwe muri APR FC barimo bakora igeragezwa muri Rayon Sports basigaye ndetse amahirwe y’uko bazahabwa amasezerano ni make.

Rayon Sports izakina na Simba SC idafite kapiteni wayo Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam, Ange Mutsinzi Jimmy na Muhire Kevin bari mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itipe ya CHAN 2018, izakina na Uganda tariki 12 Kanama.

Abakinnyi bose Karekezi azajyana muri Tanzania:

Mutuyimana Evariste, Bashunga Abouba, Usengimana Faustin, Ndacyayisenga Jean D’Amour, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Irambona Eric, Rwigema Yves, Niyonkuru Djuma Radjou, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Ally, Nsengiyumva Idrissa , Rutinywa Gonzalez, Mugisha Gilbert,Tamboura Alhasanne, Nova Bayama na Bimenyimana Bonfils Khaleb.

Bimenyimana Bonfils Khaleb yamaze gusinya muri Rayon Sports
Habimana Yusufu na Mugisha Gilbert bose bashya muri Rayon Sports bazajyana nayo muri Tanzania
Mwiseneza Djamal (ibumoso) na Innocent Habyarimana (iburyo) barimo bakora igeragezwa muri Rayon Sports basigaye
Niyonzima Ally watangiye imyitozo muri Rayon Sports azajyana nayo muri Tanzania
Usengimana Faustin ari mu bakinnyi Rayon Sports igomba kujyana muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza