Uwahoze ari umukinnyi wa Kiyovu Sports witabye Imana arashyingurwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Higiro Jean Baptiste wahoze ari umunyezamu wa Kiyovu Sports akaza kwitaba Imana tariki 31 Ukuboza 2017 azize uburwayi, arasezerwaho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu anashyingurwe mu irimbi ry’i Rusororo.

Higiro wavutse mu 1969, azwi cyane ku kuba yarabaye muri Kiyovu Sports kuva mu 1987 azamukiye mu ikipe yayo y’abakiri bato akomereza mu nkuru ayikinira kugeza asoje ruhago mu 1998 akaba ari nayo kipe rukumbi yakiniye.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports biciye ku muyobozi w’abafana, Minani Hemed, bwatangaje ko imihango yo kumuherekeza bwa nyuma irabera i Rusororo kuri uyu wa Gatatu saa munani nyuma ya misa yo kumusabira ibera kuri Kiliziya ya Mutagatifu André.

Hemed aganira na IGIHE yagize ati “Yitabye Imana tariki 31 Ukuboza 2017 ariko hari abo mu miryango twabanje gutegereza, turamuherekeza uyu munsi. Nk’uko bisanzwe mu muco w’Abayovu, ibi ni ibyago byacu kuko yari umwe muri twe, ni umuvandimwe tubuze bityo tugomba gukora ibishoboka byose tukamuherekeza neza kandi n’umuryango asize tukazakomeza kuwuba hafi.”

Higiro yitabye Imana afite imyaka 48 akaba yari afite umugore n’abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Higiro Jean Baptiste (uhagaze ibumoso) yakiniye Kiyovu Sports imyaka irenga 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza