Uwatoje ikipe ya Brazil arashaka gutoza iya Uganda

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 14 Mata 2013 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Carlos Dunga wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Brasil, ari ku rutonde rw’abagabo 20 basabye kuvamo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, "Uganda Cranes, nyuma y’aho Scot Bobby Williamson wayitozaga agendeye.
New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko hamwe n’umubare munini w’abasaba gutoza Uganda Cranes, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) ntirirafata icyemezo niba rizahitamo gufata umutoza uciriritse, cyangwa n’iba rizahitamo Dunga ufite ibigwi byo gutoza ikipe itwara ibikombe (...)

Carlos Dunga wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Brasil, ari ku rutonde rw’abagabo 20 basabye kuvamo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, "Uganda Cranes, nyuma y’aho Scot Bobby Williamson wayitozaga agendeye.

New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko hamwe n’umubare munini w’abasaba gutoza Uganda Cranes, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) ntirirafata icyemezo niba rizahitamo gufata umutoza uciriritse, cyangwa n’iba rizahitamo Dunga ufite ibigwi byo gutoza ikipe itwara ibikombe by’isi.

Dunga watoje ikipe ya Brazil hagati ya 2006 na 2010, imbere y’itangazamakuru yavuze ko mu gihe yaba yemerewe gutoza iyi kipe ya Uganda, yagize ati “Gukorana nanjye ni ukuba wiyemeje, ufite ubushake bwo gutsinda.”

Dunga yatoje Brazil nyuma ya Carlos Alberto Parreira nyuma y’igikombe cy’isi cya 2006, we yegukana igikombe cyo muri Amerika y’Amajyepfo “Copa America” nyuma y’umwaka umwe.

Mu gihe cye nk’umukinnyi, Dunga yari myugariro, yayoboye ikipe ya Brazil mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka w’1994.

Nubwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda rishobora gufata Dunga nk’umutoza mwiza, ngo rishobora kutabona ubushobozi bwo kumuhemba ugereranyije n’uko ryahuye n’intambara mu guhemba Williamson bivugwa ko yahabwaga miliyoni 30 z’amashilingi buri kwezi, miliyoni eshatu z’inyongera na miliyoni enye yarihirwaga icumbi mu myaka itatu ashize.

Kwishyura umutoza w’agatangaza nka Dunga ngo byashoboka mu gihe FUFA yaterwa ingabo mu bitugu na Guverinoma.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda irateganya imikino itatu muri uku kwezi izahuriramo na Liberia, Angola na Senegal mu rwego rwo gutegura igikombe cy’Isi cya 2014.

Carlos Dunga watozaga ikipe ya Brazil wifuza gutoza ikipe Uganda Cranes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza